Usaba Yezu Ntavunika Iyo Aganisha Ku Rukundo N'Amahoro Lyrics
Usaba Yezu Ntavunika Iyo Aganisha Ku Rukundo N'Amahoro Lyrics by KIZITO MIHIGO
Muvandimwe nyemerera dufatanye dushimire
Dushimire nyagasani We dukesha ukubaho
Niwe kandi soko nzima y'amahoro n'urukundo
Niwe dukesha amahoro n'urukundo
Amahoro ahamye n'urukundo nyarwo
Bya bindi Yezu yaje kuduhishurira
Bimwe binesha icyago n'urupfu
Ubu bukwe dushagaye nibutubere ikimenyetso cy'uko
Imana yakunze abantu kugeza ubwo ibapfira
Aba bageni babe nk'isura y'urwo rukundo rw'uhoraho
Niwe dukesha amahoro n'urukundo
Amahoro ahamye n'urukundo nyarwo
Bya bindi Yezu yaje kuduhishurira
Bimwe binesha icyago n'urupfu
Niba kandi mufite intege nke
Ntacyo bitwaye nimusenge musabe Imana ibahe imbaraga
Ibahe ya nema y'ubudahemuka
Nimudahemuka imbere y'Imana
N'imbere y'abantu muzabona byose
Niwe dukesha amahoro n'urukundo
Amahoro ahamye n'urukundo nyarwo
Bya bindi Yezu yaje kuduhishurira
Bimwe binesha icyago n'urupfu
Bageni bacu nimureke Yezu ababere umufasha
Abe uwa gatatu mu rugo rwanyu
Ababere ubukire
Mumusabe ibyo mukeneye
Ibyo gukunda ntajya abitwima
Usaba Yezu ntavunika iyo aganisha ku rukundo
Usaba Yezu ntavunika iyo aganisha ku mahoro
Nyagasani ngwino urere abana bawe
Ubabe hafi ubabere ikiramiro
Ubahe kugukunda no gukundana
Mbese bakubere abana beza cyane
Usaba Yezu ntavunika iyo aganisha ku rukundo
Usaba Yezu ntavunika iyo aganisha ku mahoro
None se Mana icyo wifatanirije
Ninde wagitanya ko twese turi abawe
Ko twese turi ibiremwa byawe!
Twese dushaka kuba abana beza cyane
Usaba Yezu ntavunika iyo aganisha ku rukundo
Usaba Yezu ntavunika iyo aganisha ku mahoro
Bavandimwe nshuti dushagaye
Tuzaba hafi y'ubuzima bwanyu
Jyewe nzajya mbibutsa ko Imana yacu
Imwe yabahuje ishobora byose
Bityo rero ntimuzatinye, urugo rwanyu izarusobeka
Izarusobekesha imigozi y'urukundo
Izarutanaga ikoresheje imbabazi
Izaba urumambo izaba n'urubariro
Izabe imyugariro izitira ubuhemu
Izarusobekesha imigozi y'urukundo
Izarutanaga ikoresheje imbabazi
Izaba urumambo izaba n'urubariro
Izabe imyugariro izitira ubuhemu
Izababere nk'igicaniro
Izababere inkingi mwikorezi
Izababere izuba rirasira mu mitima
Izababere nk'igicaniro
Izababere inkingi mwikorezi
Izababere izuba rirasira mu mitima
Izababere nk'igicaniro
Izababere inkingi mwikorezi
Izababere izuba rirasira mu mitima
Watch Video
About Usaba Yezu Ntavunika Iyo Aganisha Ku Rukundo N'Amahoro
More KIZITO MIHIGO Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl