Rwanda Dohora Lyrics by JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE


Rwanda Dohora  dédié à Mihigo, Samputu, Masabo, Nkurunziza F.

Rwanda dohora wikwica abahanzi bawe
Sigaho ndakwinginze
Dore wabuze benshi Rwanda birakwiye
Ko wunamura icumu

Umuhanzi, ni uwahawe impano mu kuririmba
Agahanika agahogoza
Mu byivugo mu mahamba n'amazina y'inka
Mu bugeni no mu bukorikori

Abahanzi,  ni bo bandika amateka akarandaranda
akazafasha abashakashatsi.
Abahanzi,  ni bo kandi bakebura rubanda mu ndirimbo
bagasigasira indangagaciro
Abahanzi,  ni bo basenya inkuta mu bantu zibatatanya
bakubaka ibiraro bibahuza
Ngiyo ni yo Job yacu !!

Rwanda dohora wikwica abahanzi bawe
sigaho ndakwinginze
Dore wabuze benshi Rwanda birakwiye
ko wunamura icumu

Dore wishe Lotti Bizimana, wica Sebanani.....  Nyabuna rekera abo
Dore wishe Gakuba na Randeresi, wica Kasiyani....
Dore wishe Umulisa, Bonintage, Karemera Rodrigue.....
Dore wishe Tobe, Nizeyimana, Supiriyani Rugamba.....
Dore wishe Mihigo, n'Uwimbabazi, Dieu donnée Bizimungu....

None na Jean Paul umugeze amajanja
Kuko asabana n'abandi bahanzi
Bili gushya bishyira kubatsemba, Rwanda, ,,, Aliko Rwanda

Rwanda dohora wikwica abahanzi bawe
sigaho ndakwinginze
Dore wabuze benshi Rwanda birakwiye
ko wunamura icumu

Ndebera nka Nkurunziza waririmbye umubano mu bantu
Itahe ryo ni ubusa, Nguwo asaziye i shyanga !!!

Ndebera na Nyangezi, Uyu wadutoje gukunda u Rwanda
N'ibidukikije.... Numvise umwita inyangarwanda !!!

Nyumvira ku iyi ndirimbo, Imvuye i bwonko ndayigutuye
Sinzi neza.... Wasanga ali yo ya nyuma !!!

R/Rwanda dohora wikwica abahanzi bawe
sigaho ndakwinginze
Dore wabuze benshi Rwanda birakwiye
ko wunamura icumu

Rwanda iyi ni indirimbo ntagombye guhimba, wihangane
Burya na njye ngira intimba
Kuva wishe Mihigo, nagize akantu gasa n'akigeze kunzonga
Muri bya bihe !
Rwanda iyi ni indirimbo ntagombye guhimba, wihangane....

Watch Video

About Rwanda Dohora

Album : Rwanda Dohora (Single)
Release Year : 2020
Added By : Afrika Lyrics
Published : Aug 08 , 2020

More JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE Lyrics

JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl