Paroles de Urigisambo
Paroles de Urigisambo Par THEO BOSEBABIREBA
Isi yarampemukiye ariko nayo igeze mu marembera
Bamwe rarampemukiye ariko nabo bari mu mazi abira
Ni mwige gukora neza, gukora nabi mubireke
Nta banga rikiri mwisi byose biri kukarubanda
Ni mwige gukora neza, gukora nabi mubireke
Nta banga rikiri mwisi byose biri kukarubanda
Yesu niwe, nshururiraho umutima
Yesu niwe, nshururiraho umutima
Naravumbuye urarasa ariko ntiwagabanye
Naravumbuye urarasa ariko ntiwagabanye
Uri igisambo waranyimye kandi ubifite
Uri igisamboo waranyimye kandi bihari
Uri igisamboo waranyimye kandi nshonje
Imitima yari inyama none yabaye amabuye kubera ibigeragezo
Amaso yareraga none yaratukuye kubera agahinda
Wa si we uri umubyeyi gito uwakuroze ntiyakarabye
Yesu niwe, nshururiraho umutima
Yesu niwe, nshururiraho umutima
Million zamadorali zibaye milliyali
Aho nabaga mu cyaro ndarira ayo kwarika
Babagabo nashakaga sintabonye numwe
Warakaye bingana iki ko utajya ugirira impuhwe
Uri igisambo waranyimye kandi ubifite
Uri igisamboo waranyimye kandi bihari
Ko wijijisha ukirengagiza
Ko wigira nkaho nta kiguzi
Ese indirimbo naririmbye ntayo uzi
Ubutumwa nagutumyeho warihe
Uri igisambo waranyimye kandi ubifite
Uri igisamboo waranyimye kandi bihari
Uri igisambo waranyimye kandi ubifite
Uri igisamboo waranyimye kandi nshonje
Yesu niwe, nshururiraho umutima
Yesu niwe, nshururiraho umutima
Yesu niwe, nshururiraho umutima
Yesu niwe, nshururiraho umutima
Ecouter
A Propos de "Urigisambo"
Plus de Lyrics de THEO BOSEBABIREBA
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl