Paroles de Rwagasabo (Accapella version)
Paroles de Rwagasabo (Accapella version) Par MANI MARTIN
Uuuuu, uuuu, uuu, aaaa aaaa aaaa (yele)
Rwanda rwa gasabo
Nkuvuge mpereyehe
Nzindukiye kukurata bwakwira bugacya
Rwanda rwambyaye
Nkuvuge mpereyehe mpereyehe
Nzindukiye kukurata bwakwira bugacyaa!
Wowe simbi ritatse ubwiza
Wowe saro ridatakara rwanda wee nkuririmbe
Wowe simbi ritatse ubwiza wowe saro ridatakara
Rwanda wee nkuririmbe
Uw'ahandi uje i rwanda iyo abonye abasore baca umugara
Akagera inyanza iwabo w'inyambo
Akareba izo ngagi mu birunga
Akacyirwa na ba bakobwa b'irwanda
Ati simbyiyumvisha, ndaye ejo nzagaruka i rwanda
Wowe simbi ritatse ubwiza
Wowe saro ridatakara rwanda wee nkuririmbe
Wowe simbi ritatse ubwiza
Wowe saro ridatakara rwanda wee, nkuririmbe
Wifitiye ingenzi z'intore zihora zikureberera
Humura rwanda nanjye ndahari
Niwitsamura ntumva, mbaye ngize nti rwanda urakire, (urakire)
Nusitara ntareba , mbaye ngize nti rwanda komera
Komera n'ubundi urakomeye
Abatakuzi bicwa no kutakumenya
Abakuvuga uko utari, bazaze barebe
Wowe simbi ritatse ubwiza
Wowe saro ridatakara rwanda wee nkuririmbe
Wowe simbi ritatse ubwiza
Wowe saro ridatakara rwanda wee nkuririmbe
Ecouter
A Propos de "Rwagasabo (Accapella version)"
Plus de Lyrics de MANI MARTIN
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl