Paroles de Ndabaririmbira Iby'uwamfiriye
Paroles de Ndabaririmbira Iby'uwamfiriye Par PAPI CLEVER & DORCAS
Ndabaririmbira iby’uwamfiriye
Wankunze mfit’ibaha narararutse
Wambonyemo iki Kristo ?
Ukaza mw’isi ukamfira
Wambonyemo iki Kristo ?
Ukaza mw’isi ukamfira
Yasiz’ingoma ye nukw’aramanuka
Baramusuzugura ntibamwemera
Har’indi ncuti nkawe se ?
Yakunda abayihinyuye ?
Har’indi ncuti nkawe se ?
Yakunda abayihinyuye ?
Baramushingije bashashe imyambaro
Ngo hozana hahirwa umwami Kristo
Bukuye barahinduka
Bati nabambwe nabambwe
Bukuye barahinduka
Bati nabambwe nabambwe
Bafash’umwam’ ubwo baramuhemura
Bakiz’umwambuzi babamba Kristo
Iby’arabyihanganira ngo abon’uko aducungura
Iby’arabyihanganira ngo abon’uko aducungura
Yavuye mw’ijuru aza mur’iy’isi
Abura aho yarambik’umusaya we
Amfira ku musaraba, ngo nanjye angeze mw’ijuru
Amfira ku musaraba, ngo nanjye angeze mw’ijuru
Ntabwo nzarambirwa kubaririmbira
Iby’urukundo rwe n’uko yababajwe
Yanyemeye nk’incuti ye nzavuga hose izina rye

Ecouter
A Propos de "Ndabaririmbira Iby'uwamfiriye"
Plus de Lyrics de PAPI CLEVER & DORCAS
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl