Paroles de Isezerano
Paroles de Isezerano Par MANI MARTIN
Ngusezeranije kutazigera nkubabaza
Wenda ninakosa ngateshuka uzambabarire
Sinzageza aho utabona imbabazi
Ni isezerano
Urukundo rusa no kuririmba
Indirimbo iryoheye amatwi
Hari ubwo nyiririmba nkumva itashira
Iki gitaramo tukakiguma mo
Bikaguma bityo ari nayo ntero
Ukajya utera nkakwikiriza
Usanzwe ubizi neza ko ibyacu
Birenze ibyo bazi
Usanzwe ubizi kandi
Ko twemeye gukurikira iyi ntambwe
Nk’uko buri gitabo kigira amashakiro
Aho buri page uzajya uyisanga
munkuru y’urukundo natwe dufite page
Abazayisoma bazamenya ko ari njye nawe
Tambuka, tinyuka
Ndi uwawe ukaba uwanjye
Ngusezeranije kutazigera nkubabaza
Wenda ninakosa ngateshuka
Uzambabarire
Sinzageza aho utabona imbabazi
Ni isezerano
Urukundo rusa no kuririmba
Indirimbo iryoheye amatwi
Hari ubwo nyiririmba nkumva itashira
Iki gitaramo tukakiguma mo
Bikaguma bityo ari nayo ntero
Ukajya utera nkakwikiriza
Ngwino uturize mugituza cyanjye
Wibagirwe kubaho uri wenyine
Tambuka, tinyuka
Ndi uwane ukaba uwanjye
Tambuka, tinyuka
Ndi uwane ukaba uwanjye
Ecouter
A Propos de "Isezerano "
Plus de Lyrics de MANI MARTIN
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl