
Paroles de Igitambo
Paroles de Igitambo Par GAFARANGA
Nukuri Mana uko bakunyigishije ntago ariko nagusanze
Kuko bakunyigishije nk’Imana y’inyabitambo ariko siko uri
Kuko nasobanukiwe ko uri Imana ikunda umutima uciye bugufi
Umutima w’imeneke, umutima wemera ukawukoresha
Umutima wemera ugasabana nawe
Nanjye umutima wanjye werekeye imbere yawe
Nyemerera nsakaze ubutumwa bwawe nta na kimwe nshingiyeho
Oh Hallelujah
Mana uko bakumbwiye siko nagusanze uhm
Njyewe ubwanjye nabanje kugira ubwoba bwo kukugana
Numva ko utanyakira
Ariko nashimishijwe nuko wanyakiriye nubugwaneza
Sinakubwira ati akira ishimwe ahubwo horana ishimwe iteka ryose Mana
Nkimara kukwakira mubuzima bwanjye
Amajwi menshi yambwiye byinshi mumatwi yanjye
Ambwira yuko nindatamba ibitambo ngo nterane
Ntazigera mbona ubwiza bwawe mwami
Ariko muri wowe nasanze udateye nk’abana babantu
Mpagaze nijwi ryanjye mvuga ngo uri uwera
Nturi Imana y’ibitambo
Wowe ntutekereza nk’abana babantu
Iyo uzamuye bo baramanura
Wowe ntutekereza nk’abana babantu
Iyo uzamuye bo baramanura
Wowe ntutekereza nk’abana babantu
Iyo uzamuye bo baramanura
Dufatanye twese mubiganza byacu
Tuguhe icyubahiro kuko uragikwiriye
Twemezako turi umunyago wawe
Wavuye mugitambo cy’amaraso yawe
Waviriye i Gorigota
Ntakindi gitambo kireka amaraso yawe
Sinavuga ngo akira ishimwe
Ahubwo uhorane ishimwe
Sinavuga ngo akira ishimwe
Ahubwo uhorane ishimwe
Sinavuga ngo akira ishimwe
Ahubwo uhorane ishimwe
Uri Imana yuzuye urukundo n’imbabazi
Uri Imana yera cyane ntawe musa nawe
Noooo no one like God (Nturi Imana y’ibitambo)
Uko abantu bakuzi nasanze atariko uri
Nturi Imana y’ibitambo
Ahubwo uri Imana ishobora byose
Uko abantu bakuzi nasanze atariko uri
Nturi Imana y’ibitambo
Ahubwo uri Imana ishobora byose
Ooooh uhorane
Ooooh amashimwe
Ooooh uhorane
Ooooh amashimwe
Ooooh uhorane
Ooooh amashimwe
Ecouter
A Propos de "Igitambo"
Plus de Lyrics de GAFARANGA
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl