Paroles de Mbaho
Paroles de Mbaho Par BILL RUZIMA
Ndi umuhungu mwiza wirabura
Umutwe wanjye wuzuye byinshi nshaka kuvuga
Ndumva muri njye ndimo mera amababa
Ndaguruka hoya rwose nta mupaka
Ninjye mwami mu bwami bw’ibitekerezo byanjye
Kubaho ni rimwe kandi
Gupfa ni rimwe
Mbaho uko nshaka
Mbaho mu nzozi nziza zitagira umupaka
Sinteze gutsindwa muri uru rugamba
Ndarwana nizeye rwose nzatsinda
Iyeeeeeh iyeeeeh
Iyeeeeeh iyeeeeh
Iyeeeeeh iyeeeeh
Ndi umukobwa mwiza wirabura
Ninjye mwanikazi ugenga ibitekerezo byanjye
Iyo ngurutse mpinguranya izuba
Nkaguruka hoya rwose nta mupaka
Nkisanga ndi kure cyane hashoboka
Kubaho ni rimwe no
Gupfa ni rimwe
Mbaho uko nshaka
Mbaho mu nzozi nziza zitagira umupaka
Sinteze gutsindwa muri uru rugamba
Ndarwana nizeye rwose nzatsinda
Iyeeeeeh iyeeeeh
Iyeeeeeh iyeeeeh
Iyeeeeeh iyeeeeh
Muri njyewe hari icyizere
Muri wowe hari icyizere
Muri njyewe hari icyizere
Muri wowe hari icyizere
Mbaho uko nshaka
Mbaho mu nzozi nziza zitagira umupaka
Sinteze gutsindwa muri uru rugamba
Ndarwana nizeye rwose nzatsinda
Iyeeeeeh iyeeeeh
Iyeeeeeh iyeeeeh
Iyeeeeeh iyeeeeh
Ecouter
A Propos de "Mbaho"
Plus de Lyrics de BILL RUZIMA
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl