Paroles de Marie Louise
Paroles de Marie Louise Par BILL RUZIMA
Ku nshuti yanjye nkunda cyane ishimwe Marie Louise
Ntiwakumva uburyo nkukumbura nkakubura mw’isi y’ino
Ariko iteka nkusabira rurema ngo akurinde mw’isi yiyo
Disi ntiwamenye inkuru y’iherezo ryakuka kanjye nababyeyi banjye
Reka nkubwire uko yanyishe
Yankubise ubuhiri mumaso
Ansonze mu myasaya mbura ubuzima ntyo
Ababyeyi banjye bo yari yabishe kare
Yabishe urupfu rwagashinyaguro
Twari bato batazi urwango
Twari ba mahoro na byishimo
Nubu ndacyagufitiye urukundo
Sinaguhora amakosa ya so
Warivukiye ndakuzi uri imfura cyane
Igihango twari dufitanye nticyapfuye
Ndagushimira cyane ko ukinzirikana
Indabo zawe zimpumurira neza
Ndabizi uhora wicira urubanza
Rukomeye kubwo umubyeyi wawe
Mwana wa mama wirira ihorere
Uko kwicira urubanza nukwiki
Uwanyishe ni so tutagiranye igihango
Wowe twakigiranye uracyagikomeyeho
Wirira mariya louise
Reka kurizwa n’ibyo so yankoreye
Ntibinshimisha kubona urira
Nshimishwa no kubona wishimye
Unisanzuye mu Rwanda rw’amahoro
Nshimisha nuko inzozi zacu zabaye impamo
Uribuka uburyo twahoraga tuvuga ngo
Ariko mana koko wazakuyeho
Ikintandukanya n’inshuti yanjye
Mwishuri icyo bita ubuhutu n’ubututsi
Uribuka umbwira ko uhora unsabira
Ngo nzige ndangize ntakikirije amashuri kubera ubwoko
Nka data na mama babujijwa kwiga bazize ko ari abatutsi
None rwose wowe warize uraminuza
Uri mugihugu cyiza twarotaga
Nta muhutu, umututsi, umutwa ubu mwishuri higa umunyarwanda
Mariya louise mwana wa mama
Reka nsoze ubu butumwa
Ngushimira mwana wa mama
Mwana wa mama
Ntuhwema kunzirikana
Zandabo nziza ujya untura
Burya zinyura cyane umutima
Mwana wa mama
Komeza unkunde ngukunde twikundanire
Maze ubushuti bwogere
Igihe kigeze tuzahurira ijabiro
Mubuzima bwiza bw’umunezero uhoraho
Nshuti yanjye mariya louise sinasoza
Ntakwifurije gukomeza kugira imana
Ugire abana ugire u Rwanda
Ugire abana n’izibakamirwa
Nshuti yanjye mariya louise
Mwana wa mama
Yewe nari nibagiwe di
Mama ngo mutahe cyane
Ecouter
A Propos de "Marie Louise"
Plus de Lyrics de BILL RUZIMA
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl