B.Z Mfite Ibyiringiro cover image

Paroles de Mfite Ibyiringiro

Paroles de Mfite Ibyiringiro Par B.Z


Mfit'ibyiringiro byo kuzambikw'umubir'udapfa
Mfit'ibyiringiro byo kuzazamurwa mw'ijuru
Mfit'ibyiringiro byo kuzibanira n'imana
Ubuzira herezo ndi kumwe n'abamarayika

Ibyanditswe byera,ijambo ry'Imana
Ritubwira ko yes'amaze kuzuka
Yasubiye mw'ijuru gutegurira
Abamwizera Bose aho bazaba
Bahimbaza banaramy'Imana
Iteka ryose kuko nta rupfu ruzabayo

Mfit'ibyiringiro byo kuzambikw'umubir'udapfa
Mfit'ibyiringiro byo kuzazamurwa mw'ijuru
Mfit'ibyiringiro byo kuzibanira n'imana
Ubuzira herezo ndi kumwe n'abamarayika

Maze kumeny'ibyo numvise mbikunze cyane
Bintera gusab'Imana kunyobora muriyo nzira
No kump'imbaraga zo kubimenyesh'abandi
Kuko nta byiza nabonye byahwana nabyo
Kandi ntan'ahantu hano kwisi harush'iryo jur'ubwiza
Abifuza kuzajyayo dukor'ibyo gukiranuka
Imana ntibeshya nk'abantu amasezerano yaduhay'izayasohoza

Mfit'ibyiringiro byo kuzambikw'umubir'udapfa
Mfit'ibyiringiro byo kuzazamurwa mw'ijuru
Mfit'ibyiringiro byo kuzibanira n'imana
Ubuzira herezo ndi kumwe n'abamarayika

Abapfuye bizeye Yesu bazumv'ijwi ry'impanda bazuke
Abazaba bakiriho nabo bazahita bahindurwa
Twese hamwe ubwo duhabw'imibiri mishya
Tuzasa neza na yes'umwami wacu
Mur'ako kanya atujyane mw'ijuru
Abanze kumwizera Bose bo
Bazasigara mw'isi bashya barira
Ntawe bazaba bafite wo kubakiza
Kuko bahisemo kurimbuka

Mfit'ibyiringiro byo kuzambikw'umubir'udapfa
Mfit'ibyiringiro byo kuzazamurwa mw'ijuru
Mfit'ibyiringiro byo kuzibanira n'imana
Ubuzira herezo ndi kumwe n'abamarayika

Ecouter

A Propos de "Mfite Ibyiringiro"

Album : Mfite Ibyiringiro (Single)
Année de Sortie : 2023
Ajouté par : Byiringiro Zachée
Published : Aug 18 , 2023

Plus de Lyrics de B.Z

B.Z

Commentaires ( 0 )

Aucun commentaire pour l'instant



A propos de AfrikaLyrics

Afrika Lyrics est la plus large collection de paroles de chansons et de traductions d’Afrique. Afrika Lyrics fournit les paroles des musiques de plus de 30 pays africains et des traductions de lyrics de plus de 10 langues africaines en français et en anglais.

Suivre Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl