Paroles de Rusengo
Paroles de Rusengo Par ANGEL NA PAMELLA
Nteruye nsimbagiza rusengo
Nteruye nsimbagiza rusengo ooo
Ngo nsanganye ibisabo n’inkongoro
Imisambi irahiga, murukerera
Ikondera ritsikimba ndumva ikobe rikangura twese
Ngo amata y’impamba ahabwe muhorakeye
Amata y’impamba ahabwe muhorakeye
Ibicuba n’ibisabo ni bimuhabwe
Ngwino ubisanganye ubisegure bisendere
Hamagara inshuti zawe zizigusanganize zigutwaze
Inkongoro n’ibyansi ni bimuhabwe
Amata azahore ku ruhimbi uzimanire abagusanga niwo muco wacu
Nzanye imitavu ngo irutambe nyina zivumera
Ngaba abashumba b’abashakamba
Ngabo bazanye inkuyo n’inkoni
Ngaba abashumba b’abashakamba
Bavuge amahamba n’amazina yazo ooo
Ngizo impundu z’ababyeyi ziguherekeze
Abavunyi bajeee
Baje bose ngo baguhoze
Abavunyi bajeee
Baje ni basaza bawe
Abavunyi bajeee
Ecouter
A Propos de "Rusengo "
Plus de Lyrics de ANGEL NA PAMELLA
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl