Paroles de Impundu Zanjye
«Impundu Zanjye» est une chanson des chanteuse rwandaises Angel & Pamella en coll...
Paroles de Impundu Zanjye Par ANGEL NA PAMELLA
Ayiiiih ayiiiiih. Ayiiiih ayii ayiii ayii……
Ngizi ngizi, ngizi impundu
Ngizi impundu zanjye weeeh
ngizi impundu nazanye
Ngizi impundu nazanye muzakire
Zaje zituruka i Shangi
Zaje zimvuna umuhogo
Zaje zivugira rwose
Kandi zivuga inzira yose
Zaje ziva i Gisaka kidashavura
Zaje zizanye n’abashaka
Abashakamba barazishagaye
Ngizi ngizi, ngizi impundu
Ngizi impundu zanjye weeeh
ngizi impundu nazanye
Ngizi impundu nazanye muzakire
Zaje zuzuye mu dutango
Zizira gucagata murareba
Zaje zihagaze bwuma
Zaje zemwe ngo muzumve
Nimuzikunda muzakire
Maze nanjye nzirangurure
Nzivuze cyane muhimbarwe
Nzivuze cyane muhimbarwe
Ngizi ngizi, ngizi impundu
Ngizi impundu zanjye weeeh
ngizi impundu nazanye
Ngizi impundu nazanye muzakire
Zaje zambaye zikwije
Zaje zuzuye mudusero
Muduseke twiza dusendereye
Zaje zubashye ndababwiye
Nimubyumve nabiririmbye
Ngo nziratire abatazizi
Nziririmbe bishyire cyera
Ngizi ngizi, ngizi impundu
Ngizi impundu zanjye weeeh
ngizi impundu nazanye
Ngizi impundu nazanye muzakire
Kandi zaje zifite intego
Intero ari imwe mu Rwanaga
Ngo zisagambe mubazikunda
Ngo bazisangize n’abakunzi
Nabatazitunze bazibagwize
Zunge imiryango bishyire cyera
Ngizi ngizi, ngizi impundu
Ngizi impundu zanjye weeeh
ngizi impundu nazanye
Ngizi impundu nazanye muzakire
Zaje zambariwe zirera
Ntimuzirebe zitanamwara
Zizira ubwambure n’umurengwe
Ndetse n’imitoma ntiyahatanzwe
Ngo tuzitake zitireba
Zikijora zarakebwe bambe
Ijuru ryazo rituye i Jabana
(ayiiiiiiiii ayiiiii…..)
Ngizi ngizi, ngizi impundu
Ngizi impundu zanjye weeeh
ngizi impundu nazanye
Ngizi impundu nazanye muzakire
Ngizi ngizi, ngizi impundu
Ngizi impundu zanjye weeeh
ngizi impundu nazanye heeh
Ngizi impundu zanjye weeeh
ngizi impundu nazanye heeh
Ngizi impundu zanjye weeeh
ngizi impundu nazanye heeh
Ngizi impundu zanjye weeeh
Ngizi impundu nazanye heeh
Ecouter
A Propos de "Impundu Zanjye"
Plus de Lyrics de ANGEL NA PAMELLA
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl