Paroles de Ikibazo Cyawe
Paroles de Ikibazo Cyawe Par AMAG THE BLACK
Yooo Amag the Black
The Mane
[CHORUS]
Ceceka ikibazo cyawe harabafite ibitabarika (ceceka)
M’ubuzima tubamo tugira byinshi bituvuna (ceceka)
Nukubona tugenda dufite byinshii ku mitima (ceceka)
Buri wese afite ibye kandi buri wese amenya ibye (ceceka)
Ceceka ikibazo cyawe harabafite ibitabarika (ceceka)
M’ubuzima tubamo tugira byinshi bituvuna (ceceka)
Nukubona tugenda dufite byinshii ku mitima(ku mitima)
Buri wese afite ibye kandi buri wese amenya ibye (ibye)
[VERSE 1]
Witura ikibazo umuntu ahubwo giture Rurema bintu (bintu)
Nawe akubwiye ibyo ahetse wasanga ibyawe bidahwitse (hwitse)
Umukarasi arapagasa ngo arye ifiriti n’inyama abibone
Uwo munzu ugaca ikivi ntacyo abonye akarya akawunga
N’umukire wabibonye diabete ikaba ibamba tungwa n’agasarade
Abatunzi bataka uburenge ati amashyo yacu arakindutse
Umutunzi w’inkoko n’agaca nawe ati murabizi ntibarya mbisi
Ataka umushwi n’umukene we ashaka aya buji
Ibibazo nink’ibicurane kuko biza bidateguje
Se wanywa Nguvu cyangwa Henesi uracyafite ibibazo ku isi
CHORUS
Ceceka ikibazo cyawe harabafite ibitabarika (ceceka)
M’ubuzima tubamo tugira byinshi bituvuna (ceceka)
Nukubona tugenda dufite byinshii ku mitima (ceceka)
Buri wese afite ibye kandi buri wese amenya ibye (ceceka)
Ceceka ikibazo cyawe harabafite ibitabarika (ceceka)
M’ubuzima tubamo tugira byinshi bituvuna (ceceka)
Nukubona tugenda dufite byinshii ku mitima (ku mitima)
Buri wese afite ibye kandi buri wese amenya ibye (ibye)
[VERSE 2]
Turashaka ko batwumva kandi twe ntawe twumva
Umuntu ni nyamwigendaho
Kuva avutse mpaka mumva ye
Harabinuba urubyaro ndetse hari
Nababuze urubyaro
Abashomeri bataka akazi nabagafite
Batinze guhembwa
Abarimu agahimbazamuswi agahinda k’inkoko
kamenywa n’inkike yatoyemo
Naba bakire mubona reka n’injoro ntakugoheka
Business n’amastress reka ingo zabo zirara zishya
Bagahungira muri za Rupita
Bagacyura indwara bagakora share
Kubo bashakanye nyiribyago
Imbwa zikona iyashatse ikiboze ikakirigata
Kutihangana ni gatanya bakitana ba
Mwana wa Mugore we
Ni wowe wanyanduje (ni wowe wanyanduje)
[CHORUS]
Ceceka ikibazo cyawe harabafite ibitabarika (ceceka)
M’ubuzima tubamo tugira byinshi bituvuna (ceceka)
Nukubona tugenda dufite byinshii ku mitima (ceceka)
Buri wese afite ibye kandi buri wese amenya ibye (ceceka)
Ceceka ikibazo cyawe harabafite ibitabarika (ceceka)
M’ubuzima tubamo tugira byinshi bituvuna (ceceka)
Nukubona tugenda dufite byinshii ku mitima (ku mitima)
Buri wese afite ibye kandi buri wese amenya ibye (ibye)
Kubera ibibazo byisi njya nifuza kwibera nk’akanuma
Mfite amahoro mba mucyari nta nyiribyondo
Natecyereza amatopito nkumva naba
Mpungiye ubwayi mukigunda
Buri wese afite ibibazo bye k’umutima we
Ecouter
A Propos de "Ikibazo Cyawe"
Plus de Lyrics de AMAG THE BLACK
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl