
Paroles de Inkebebe
Paroles de Inkebebe Par AMAG THE BLACK
Aah yeeh yeeeh eeh
Peace Jolis
Amag the Black
Urazivuga urazizi
Reka ntokore ifuku
Aho ubabona ubatunge urutoki
Ba bihemu kubaceceka nibyo bibi
Tubarwanye uwo muco mubi ucike
Muriye ducye mukaryama kare
Abantu twareka kubita inkebebe
Mur’amabuye tukaba amasuka
Iyo tubavumbuye turabatupa
Izo nda zanyu mbona zibashuka ntasoni
Murarya ibya rubanda mukatwemeza ko
Isukari ari umucanga
Baranyereza bagatebeza ruswa baporeza
Asyii harya n’agahimbaza musyi
Inkoko ikuze reka ihanurwe n’umushwi
Iyo ubabajije bose bagira uti shwiii
Nta mutungo twanyereje
Aho ubabona ubatunge urutoki
Ba bihemu kubaceceka nibyo bibi
Tubarwanye uwo muco mubi ucike
(Mvuze ngwiki….)
Tube intore ntitube inkebebe (inkebebe)
Tube intore ntitube inkebebe (inkebebe)
Tube intore ntitube inkebebe (mutubarize)
Tube intore ntitube inkebebe (inkebebe)
Tube intore ntitube inkebebe (inkebebe)
Tube intore ntitube inkebebe (mutubarize) Eeeeeh
Baduha inshyushyu mukaduha ikivuguto
Kandi tugishaka twakwishakira imvuzo
Noo Amag kosora iyo mvugo
Wizimiza shyira ukuri ahagaragara
Ubwira uwumva ngo ntavunika
Unyereza umutungo ndamwihaniza
Kuko abanyarwanda nitwe apyinagaza
Uwo muco sinshaka ko tuwimakaza
Fata aya mafaranga ujye gufasha bano bantu
Bayagire igishoro ejo batere imbere
Aho kubikora ukajya kubakamo amazu
Bakwite inkebebe kuko uri bihemu
Iyo ukotoye ubwo uba wasebye
Iyo usaruye uba wabibye
Bitihise uba wibye iryo n’isomo nimuryige
Aho ubabona ubatunge urutoki
Ba bihemu kubaceceka nibyo bibi
Tubarwanye uwo muco mubi ucike
(Mvuze ngwiki)
Tube intore ntitube inkebebe (inkebebe)
Tube intore ntitube inkebebe (inkebebe)
Tube intore ntitube inkebebe (mutubarize)
Tube intore ntitube inkebebe (inkebebe)
Tube intore ntitube inkebebe (inkebebe)
Tube intore ntitube inkebebe (mutubarize) Eeeeeh
Babantu bose
Y’amagambo wajyaga wumva
Ngo imishinga yizwe nabi
Ngo habaye uburangare
Ngo rwiyemezamirimo yataye akazi
Ubu byose byagiye k’umusozo
Ubu uko bisigaye byitwa
Ni ugukoresha nabi umutungo wa Leta
Ni ukuwukoresha ibyo utagenewe
Nukwangiza ibigenewe rubanda
Uko wambara imyenda ikakubera
Ninako ejo cyangwa ejo bundi
Urubwa rwakubera
Inkebebe mwese ndayibatuye
Ecouter
A Propos de "Inkebebe"
Plus de Lyrics de AMAG THE BLACK
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl