Umutima W'u Rwanda Lyrics
Umutima W'u Rwanda Lyrics by CLARISSE KARASIRA
Yeeeah
Nze mbabwire iby’intaho y’Imana
Rwagasabo iwabo w’abantu
Umutima w’umunyarwanda
Wuje ubutwari n’ubutore
Wavuye kure cyane habi hasi
Amateka yawo aragaragara
Umucyo ukurasira uguhesha ubuzima
Umutima Rwanda uhorane imbaraga
Ngaho komera ujye mbere
Ngaho komeza wane wake
Yeah yeah mutima w’u Rwanda
Uuhmm Mutima w’u Rwanda
Nitegereje umunyarwanda
N’umutima wawe uwuhoza ituze
Icyizere kudahera kureba kure
Gushishoza gukomeza nukomeretse
Kujya inama kw’imitimanama
Urukundo no kutishyira imbere
Nashimye izo ngamba nubwo bupfura
Niki tutageraho nuwo mutima
Ngaho komera ujye mbere
Ngaho komeza wane wake
Yeah yeah mutima w’u Rwanda
Uuhm Mutima w’u Rwanda
Inzira yo kwiyubaka irakomeje
Buri mutima ugambirire iterambere
Ubuzimabwiza n’amahoro
Ubumwe n’umuntu n’ubumuntu
Banyarwanda bene mama nkunda
Cyo mushyo dukomeze urunana
Dusenyere umugozi umwe tudasigana
N’umutima udatsindwa tugere imbere
Ngaho komera ujye mbere
Ngaho komeza wane wake
Yeah yeah mutima w’u Rwanda (mutima ushikamye)
Uuhm Mutima w’u Rwanda
Ngaho komera ujye mbere (udatsikira)
Ngaho komeza wane wake (udatsindwa)
Yeah yeah mutima w’u Rwanda
Uuhm Mutima w’u Rwanda
Watch Video
About Umutima W'u Rwanda
More CLARISSE KARASIRA Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl