Imitamenwa Lyrics

CLARISSE KARASIRA Rwanda | RnB,

Imitamenwa Lyrics


Uhhm uhm uhm uhm
Ehh ehh ehh
 
[VERSE 1]
Abakogoto b’ibigwi byinshii
Intaganira abanyagandundu
Intore zemanye ishyaka ryinshii
 Rizirya munda wee

Intagamburuzwa mbe ngaho nziza
Iz’amarere ducyesha Rugali
Ibigwi byanyu byasabye ikibariro
Mbaririmbe muri INGANJI
 
[CHORUS]
Mwikwijije ishema n’isheja
Ijabo ryanyu ryogeye hose
Tubakundira ishyaka n’ubutwari
Mukubaka urwababyaye
Ntore muri IMITAMENWA
 

[VERSE 2]
Murebe iyo tuva murebe iyo tujya
Duhamije intambwe muz’aba banyabigwi
Ntituzasubira inyuma (iyee hee)
M’urugendo rwo kubaka u RWANDA

Njye kure ese kandi ndeke iki
Kudusigasira muri ku isonga
Mu butabazi mwogeye hose
Ni imahanga muri INDATWA
Umutekano mudukwiza
Ubuzima buva kubwitanjye
Ndi Indirirarugamba y’inzongewe
N’urukundo  mbagomba
Muri INGANJI
 
[CHORUS]
Mwikwijije ishema n’isheja
Ijabo ryanyu ryogeye hose
Tubakundira ishyaka n’ubutwari
Mukubaka urwababyaye
Ntore muri IMITAMENWA
 
[VERSE 3]
Masonga adasumbwa (IMITAMENWA)
Imparirwakurusha (IMITAMENWA)
Abitanga batizigama (IMITAMENWA)
Ngo ruhore rwema (IMITAMENWA)
Bambikwe imidende (IMITAMENWA)
Tubakwize impotore (IMITAMENWA)
Aba bakogoto (IMITAMENWA)
Bataneshwa ijoro n’umunsi (IMITAMENWA)
N’umugaba w’ikirenga Ni UMUTAMENWA
 
[CHORUS]
(Mwikwijije ishema n’isheja
Ijabo ryanyu ryogeye hose
Tubakundira ishyaka n’ubutwari
Mukubaka urwababyaye
Ntore muri IMITAMENWA)

(Mwikwijije ishema n’isheja
Ijabo ryanyu ryogeye hose
Tubakundira ishyaka n’ubutwari
Mukubaka urwababyaye
Ntore muri IMITAMENWA)
 
 

Leave a Comment