CHORALE MARIE REINE Twakire Umwepiskopi Wa Diyoseze Ya Cyangugu cover image

Twakire Umwepiskopi Wa Diyoseze Ya Cyangugu Lyrics

Twakire Umwepiskopi Wa Diyoseze Ya Cyangugu Lyrics by CHORALE MARIE REINE

Yemwe ba kristo beza ba Diyoseze ya Cyangugu
Dore ibyishimo nimusabagire ibyishimo
Mwakire uyu mwepiskopi Imana iduhaye
Nguyu uwo yaduhitiyemo imutora mubasetaridoti
Nguyu uwo Nyagasani atoreye intebe y’umushumba
Uwo Nyagasani atoreye intebe y’umushumba

Uwi igihumbi maganacyenda na gatatu (1903)
Imibirizi heza ivanjiri hano iwacu
Imibirizi igeza Nyamasheke iyo nkuru nziza
Izo mbuto zuje umuti w’Imana
Nyamasheke izigeza I Shangi
Mibirizi izigeza i Mwezi
Mushaka izigeza Mashyuza
Ngiyi inkuru nziza hano iwacu

Yemwe ba kristo beza ba Diyoseze ya Cyangugu
Dore ibyishimo nimusabagire ibyishimo
Mwakire uyu mwepiskopi Imana iduhaye
Nguyu uwo yaduhitiyemo imutora mubasataridoti
Nguyu uwo Nyagasani atoreye intebe y’umushumba
Uwo Nyagasani atoreye intebe y’umushumba

Utazi I Shangi ashengurwa n’ishavu
Abi Shangi tumushagarane isheja
Catederali y’icyangugu dukunda tumwakirane ubwuzu
Abi Hanika muhanikane amahirwe
Ku Nkanka mukome mumashyi
Mumuyanjye mumutambagiro
Nyabitimbo Nyabitimbo
Rangurura amajwi mumyirongi

Yemwe ba kristo beza ba Diyoseze ya Cyangugu
Dore ibyishimo nimusabagire ibyishimo
Mwakire uyu mwepiskopi Imana iduhaye
Nguyu uwo yaduhitiyemo imutora mubasataridoti
Nguyu uwo Nyagasani atoreye intebe y’umushumba
Uwo Nyagasani atoreye intebe y’umushumba

Ukiruye benshi ukiruye benshi beza (beza rwose)
Baje kwezwa Mushaka na Nyakabuye
Dore abatone bawe (bawe bo ku Nkombo)
Giheke na mugombaa
Wowe Rurema agize umushumba
Ngwino uragire ubushyo uragijwe
Ya Diyoseze Cyangugu nziza
Abasadaridote bakuyoboke
Umva impundu za abakristo bawe ukunda (ahiiiiii)

Yemwe ba kristo beza ba Diyoseze ya Cyangugu
Dore ibyishimo nimusabagire ibyishimo
Mwakire uyu mwepiskopi Imana iduhaye
Nguyu uwo yaduhitiyemo imutora mubasataridoti
Nguyu uwo Nyagasani atoreye intebe y’umushumba
Uwo Nyagasani atoreye intebe y’umushumba

Abaye umwepiskopi wa 3 cyangugu ihawe
Yimirije imbere ubuvandimwe muri Yezu Christo
Dawe Nyagasani Mana uy’umurimo wasigiye intumwa
Wuhe roho wawe utagerura aze awugore ubutizigama
Atuyobore aho uganje ijabiro

Yemwe ba kristo beza ba Diyoseze ya Cyangugu
Dore ibyishimo nimusabagire ibyishimo
Mwakire uyu mwepiskopi Imana iduhaye
Nguyu uwo yaduhitiyemo imutora mubasataridoti
Nguyu uwo Nyagasani atoreye intebe y’umushumba
Uwo Nyagasani atoreye intebe y’umushumba

Watch Video

About Twakire Umwepiskopi Wa Diyoseze Ya Cyangugu

Album : Twakire Umwepiskopi Wa Diyoseze Ya Cyangugu (Single)
Release Year : 2021
Added By : Florent Joy
Published : Mar 18 , 2021

More CHORALE MARIE REINE Lyrics

Comments ( 0 )

No Comment yet

About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl