Sugira usagambe Rwanda Lyrics
Sugira usagambe Rwanda Lyrics by AUGUSTIN NGABONZIZA
Sugira usagambe Rwanda nziza
Sugira mugongo mugari uduhetse
Gira amahirwe
Gira amajyambere
Horana umugisha
Kabeho
Rwanda nziza
Rwanda rw'abanyarwanda
Rwanda rwatubyaye
Rwanda rw'amahoro
Rwanda rw'ibiyaga
Rwanda rw'ibirunga, gahoreho
Reka ndate imirambi yawe bwiza
Gihugu gihoramo inka n'abageni
Reka ndirimbe ubwiza bwawe
Mbubwire amahanga ngira nti
Rwanda nziza
Rwanda rw'abanyarwanda
Rwanda rwatubyaye
Rwanda rw'amahoro
Rwanda rw'ibiyaga
Rwanda rw'ibirunga, gahoreho
Murage wa Sogokuruza, ramba
Horaho soko y'ubwiza bwa Afrika
Tuzagukorera, tuzagusingiza
Tubwire amahanga ko uriho
Rwanda nziza
Rwanda rw'abanyarwanda
Rwanda rwatubyaye
Rwanda rw'amahoro
Rwanda rw'ibiyaga
Rwanda rw'ibirunga, gahoreho
Rwanda nziza
Rwanda nziza
Watch Video
About Sugira usagambe Rwanda
More AUGUSTIN NGABONZIZA Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl