ARMANIE  Rurarya cover image

Rurarya Lyrics

Rurarya Lyrics by ARMANIE


[VERSE1]
Avutse ari umukobwa avuka ari ikinege
Akura akunda kwiga yumva azafasha umuryango
Atangira  uwambere kugera kaminuza
Aza nokugira amahirwe ajya no kwiga hanze
Yumvaga inzozi zitangiye kuba impamo
Atangira gutecyereza kubaka urugo n’umugabo
Kuko buri kamere ye yakuze yanga umugayo
Gusa ruragatsirwa rwamugeraga majanja
Umunsi w’ubukwe byari ibyishimo rwose
Ntibyatinze mu kwezi kumwe ahita asama
Yahise ashima imana avuga ati ndasubijwe
Amezi icyenda (9) ajya kubise
Ikibabaje nuko yaje gupfa abyara

[CHORUS]
Urupfu rurarya, kandi ntirurobanura
Uko waba usa kose, nuko uri kose ruragutwara
Urupfu rurarya, kandi ntirurobanura
Uretse ko ariyo nzira, ya twese ruzadutwara

[VERSE2]
Abyutse mugitondo ntanasenze ahita yiruka
Ajya gushaka ubuzima ngo arebe ko ejo yabaho
Yakoraga ubuyede ubundi akikorera imizigo
Akoze impanuka ahanutse aho bubakaga
Ntituzi naho ataha yari umuvantara
Yagiraga umurava ntanakimwe atakoraga
Yarafite inzozi zo gukora akagwiza amafaranga
Akubakira iwabo dore ko yari n’imfura
Agiye atazi bucura ababyeyi atabasezeye
Inshuti ze zose twese twari tumukumbuye
Rutindi rupfu ese kuki udateguza 
Basi wamutije akuka agasezera k’umuryango

[CHORUS]
Urupfu rurarya
Kandi ntirurobanura
Uko waba usa kose
Nuko uri kose ruragutwara

Urupfu rurarya
Kandi ntirurobanura
Uretse ko ariyo nzira 
Ya twese ruzadutwara

[VERSE3]
Ati uvukana narwo, tugasazana narwo
Iteka ruduteza amarira ntiruduha agahenge
Umwana avuka agoranye akanakura agorwa
Gusa ibyo byose abicamo rumugera majanja
Atangira ishuri ku itushe n’urubahu 
Yiga ashyizeho umwete asohoka no mumvaho
Nabo ntiyigeze amenya ko ari gucukurirwa
Naho umuryango we niwe utezeho amakiriro
Umunsi atangira akazi nibwo yabaye umusazi
Imodoka ihita imugonga nta n’akana yasize
Amarira ni yose k’umuryango nabo biganye
Abanze kumufasha ubu nibwo barimo kwigaya

[CHORUS]
Urupfu rurarya
Kandi ntirurobanura
Uko waba usa kose
Nuko uri kose ruragutwara

Urupfu rurarya
Kandi ntirurobanura
Uretse ko ariyo nzira 
Ya twese ruzadutwara

Watch Video

About Rurarya

Album : Rurarya (Single)
Release Year : 2019
Added By : Florent Joy
Published : Jan 14 , 2020

More ARMANIE Lyrics

ARMANIE
ARMANIE

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl