ALYN SANO Inshuti  cover image

Inshuti Lyrics

Inshuti Lyrics by ALYN SANO


Impano ihebuje mu buzima burya n’ugukunda ugukunda
Iteka wamuhamagara ntarambirwe kugutega yombi
Ntabwo yikunda turankunda dusangira
Agahiye kabura tugasangira n’akabisi
Azi intege nke zanjye nyamara ntasiba
Kunyita umunyembaraga inshuti nya nshuti
Iyo turi kumwe arampanura yagera aho
Banegura akamburanira inshuti nya nshuti

Ndagukunda cyane ndagukunda nshuti
Sinzi uko nabikubwira uri ntagereranywa
Ndagukunda cyane ndagukunda nshuti
Sinzi uko nabikwereka oya ntawagusimbura
Inshuti nya nshuti
Iruta amagana

Nta mpano ihebuje mu buzima nko kugira inshuti y’umutima
Iyo watsinze aranezerwa akitera hejuru nta mbereka
Instinzi yawe ayishimira nk’iye
Amarira yawe Ashoka ku mutama ye
Iyo wamunanaje urara udasinziriye
Amahoro agaruka akubabariye
Azi intege nke zanjye nyamara
Ntasiba kunyita umunyembaraga
Iyo turi kumwe arampanura yagera aho
Banegura akamburanira inshuti nya nshuti

Ndagukunda cyane ndagukunda nshuti
Sinzi uko nabikubwira uri ntagereranywa
Ndagukunda cyane ndagukunda nshuti
Sinzi uko nabikwereka oya ntawagusimbura
Inshuti nya nshuti
Iruta amagana
Inshuti nya nshuti
Iruta amagana

Ndagukunda cyane ndagukunda nshuti
Sinzi uko nabikubwira uri ntagereranywa
Ndagukunda cyane ndagukunda nshuti
Sinzi uko nabikwereka oya ntawagusimbura

Watch Video

About Inshuti

Album : Rumuri (Album)
Release Year : 2023
Added By : Diffo Jofred
Published : Jul 11 , 2023

More ALYN SANO Lyrics

ALYN SANO
ALYN SANO
ALYN SANO
ALYN SANO

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl