Ntwari Batinya Lyrics by RICHARD NICK NGENDAHAYO


Ni wowe ndirimba nshima
Niwowe Ntwari batinya
Nzi yuko Ushobora byose Ntakikunanira
Wavutse Udafite ubwoba
Ubwenge Bwawe ni Bwinshi
Gukomera kudasanzwe
N' Ukwawe
Wanyiguze mbaho ntakwiriye
Ndi mu Bwigunge
Namenye yuko ari Wowe Mana, Murage Wanjye

Yesu, Yesu, Yesu
Ndagushima
Yesu, Yesu, Yesu
Ndagushima

Ni Wowe Undeberera ndyamye
Ni Wowe Umpa guhwekera
Ibyo Nirirwanye byose
Ukabicisha Macye
Atari Wowe Sinabyuka
Nta n’ Ubwo Nakwinyagambura
Kuba byabaye si ku bwanjye
Ndashima
Ndara ntuje ndi mu bwiza Bwawe Nkarota neza
Nkangukira ku birenge Byawe Nkirirwa neza

Yesu, (Urimwiza…)
Yesu, (Urimwiza…)
Yesu, (Urimwiza…)
Ndagushima

Yesu Uri mwiza,
Ndagushira hejuru
Ndakuzamuye,
Ibyo Ukora ni byinshi
kandi bitarondoreka, ni byinshi
Ese Nagushimira nte Yesu
Birandenga nkabura
Uko Mvuga Nkaririmba

Uri Mwiza, Urabereye Yesu
Uragahora ku Ngoma
Ingoma Yawe ni Nziza
N' Ibyo Ukora ni Byiza
Uhoraho Uri Mwiza
Uhoraho Uri Mwiza
Uhoraho Uri Mwiza
Uhoraho uri Mwizaaa

(Ndagushimaaaaa)

Nyemerera, Nyemerera Ngushime Urabikwiriye
(Ndagushimaaaaa)
Nyemerera, Nyemerera Ngushime Urabibereye
(Ndagushimaaaaa)
Nyemerera, Nyemerera Ngushime Urabikwiriye
(Ndagushimaaaaa)
Nyemerera, Nyemerera ngushime
Urabibereye
(Ndagushimaaaaa)

Watch Video

About Ntwari Batinya

Album : NTWARI BATINYA (Single)
Release Year : 2017
Copyright : ©2017 Richard Nick Ngendahayo
Added By : Afrika Lyrics
Published : Aug 05 , 2019

More RICHARD NICK NGENDAHAYO Lyrics

RICHARD NICK NGENDAHAYO
RICHARD NICK NGENDAHAYO
RICHARD NICK NGENDAHAYO
RICHARD NICK NGENDAHAYO

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl