Umutini Lyrics
Umutini Lyrics by SANYU
Umunsi umwe Yesu yari mu rugendo
Yari ananiwe cyane afite inzara n’inyota
Arebye hirya kure abona umutini
Wasago n’aho uriho imbuto maze arishima
Yegera cya giti afite amatsiko
Yo gusoroma kuri za mbuto asangire n’abe
Ariko akigezeho aburaho imbuto na mba
Maze agira agahinda kenshi arakivuma
Ese wowe Yesu akurebeye kure
Ntiwaba nawe ufite ishusho yo kwera?
Isuzume none Yesu nakugeraho
Azakuboneho imbuto ntuzavumwe
Ese njyewe Yesu andebye akiri kure
Sinaba nanjye mfite ishusho yo kwera?
Twisuzume twese Yesu natugeraho
Azatuboneho imbuto ntituzavumwe
Iminsi turimoo ni iminsi ya nyuma
Kandi uko yahanuwe niko imeza bavandimwe
Abantu benshi bavuga ko bakunda imana
Ariko imibereho yabo ni ikinyuranyo
Igihe ni gito Yesu akagaruka
Imirimo irangiye aje gusarura iyi si
Ese nagera aho uri azasanga witeguye ?
Utange imimuriko myiza ntuzatugurwe
Ese wowe Yesu akurebeye kure
Ntiwaba nawe ufite ishusho yo kwera?
Isuzume none Yesu nakugeraho
Azakuboneho imbuto ntuzavumwe
Ese njyewe Yesu andebye akiri kure
Sinaba nanjye mfite ishusho yo kwera?
Twisuzume twese Yesu natugeraho
Azatuboneho imbuto ntituzavumwe
Ese njyewe Yesu andebye akiri kure
Sinaba nanjye mfite ishusho yo kwera?
Twisuzume twese Yesu natugeraho
Azatuboneho imbuto ntituzavumwe
Azatuboneho imbuto ntituzavumwe
Watch Video
About Umutini
More SANYU Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl