ELAYONE MUSIC None Urabikoze cover image

None Urabikoze Lyrics

None Urabikoze Lyrics by ELAYONE MUSIC


None urabikoze - Elayone Music

[VERSE 1:]
Ahari ukurira kwararira umuntu 
Bwacya impundu zikavuga 
Bwacya impundu zikavuga 

Igihe kimwe najyaga nibaza 
Ku magambo meza wambwiye Akantangaza 

Ariko nareba uko meze, 
nanatekereza ibyo uvuga nkabona bitazabaho 

Igihe natangiriye kwizera 
Nibwo nabonye indamu zanjye 
zimbere igihombo 

Inshuti zanjye zimvaho 
Umuryango wanjye ntiwanyumva 
Bagira ngo naravangiwe

[CHORUS:]
None urabikoze 
Ndabyemeye
Ndabibonye

Usoje ibyo wavuze
Nubwo njyewe ntakiranutse

[VERSE 2:]
Ni kenshi nashatse kukuvaho 
Nshidikanya Cyane kuby' uvuga
Ariko ntiwandetse

Wanyigishije kwihangana
Wemera yuko mbabara 
Ngo ungir' ukwiriye 

Ijoro rimwe nkaseka
Ariko irindi nkarira 
Wowe ukanyihorera

None ndashyitse
Kandi ndashima
Urakoze Yesu

None ndashyitse
Kandi ndashima
Urakoze Yesu

[CHORUS:]
None urabikoze 
Ndabyemeye
Ndabibonye

Usohoje ibyo wavuze 
Nubwo njyewe ntakiranutse 

[BRIDGE:]
Nzavuga hose 
Yuko ugira neza
Ukura mu cyavu 

Nzahamya yuko 
Usohoza ijambo 
Wavuganye natwe 
Nzavuguruza abakuvuga nabi 
Mvuge ko ugira neza 

Urukundo “ni wowe”
Imbaraga “ni wowe”
Ibyishimo “ni wowe”

Ni wowe 
Byirato byanjye “ni wowe”
Gakiza kanjye “ni wowe”
Butunzi Bwanjye“ni wowe”

Nzavuguruza abakuvuga nabi 
Mvuge ko ugira neza 
Nzavuguruza abakuvuga nabi 
Mvuge ko ugira neza 
Nzavuguruza abakuvuga nabi 
Mvuge ko ugira neza 
Nzavuguruza abakuvuga nabi 
Mvuge ko ugira neza

Watch Video

About None Urabikoze

Album : None Urabikoze (Single)
Release Year : 2019
Added By : Olivier charly
Published : Jan 10 , 2020

More ELAYONE MUSIC Lyrics

ELAYONE MUSIC
ELAYONE MUSIC
ELAYONE MUSIC

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl