Gumana Ubwiza Lyrics by JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE


Rwanda rwiza rw’Abanyarwanda
Rwanda rw’imisozi igihumbi
Rwanda rw’ibibazo igihumbi
Wari wambaye ikirezi ga Rwanda

Nakwihereye amaboko yanjye
Ngo agukorere ujye mbere bakurebe
None ko wanze ukayanga
Urashaka iki kandi ga Rwanda?

Naguteye amashyamba ndahinga
Naguteyemo uturabyo uraberwa
Ndagutaka nkuratira abandi
Ibyo byose ntiwigeze urabukwa Rwanda!

Naguciriye icyarire Rwanda
Ndagusasira wanga kuryama
Nagushoye mu cyuzi ntiwanywa
Nkagukamira ayera ukayanga

Ko nakogeje imonyi ikanshirana
Nkagucanira ukanga gususuruka
Ndakumurikira ugenda mu mwijima
Narayarize ngera aho mpogomba Rwanda

Kuronda uturere mu bawe se Rwanda! Rwanda ubikorera iki?
Kuvangura amoko mu bawe uhetse!
Kubyara abo wica turananiwe Rwanda!
Kujya twubaka usenya turananiwe

Abasore n’abakobwa wabashyize hehe?  
Rwanda wabajyanye he?
Ibibondo abakambwe wabashyize hehe?
Abavandimwe bacu wabashyize hehe?
Ababyeyi bacu wabashyize he Rwanda?

Wari mwiza Rwanda nkunda ariko kandi!
Rwanda we, Rwanda
Gumana ubwiza utange ubuzima ubyare uheke
Rwanda we, Rwanda

Rwanda rw’ibiyaga, ubyare uheke. Rwanda we
Rwanda rw’imisozi igihumbi, uhumure nyabusa
Rwanda rw’imigezi inyura mubibaya uvomwe amahoro
Rwanda rw’icyatsi kibisi gusa, ukomeze utohe
Urw’imirambi n’udusiza, sizwa uturwe
Urw’ibirunga n’utununga, imitako gusa Rwanda
Urw’umuco karande ukubereye, berwa Rwanda
Urwivugiraga ururimi rumwe, komeza usabane

Ibinimba n’imidiho, muragahoraho
Urukerereza n’uruyange, mu rukari i Nyabisindu
Amasimbi n’Amakombe mu bikombe by’u Rwanda muraho
Mwa ntore mwe na ba bakaraza, nimutwizihize
Ibisakuzo n’umuhigo, duhigure
Igitaramo n’imisango, dusangire amahoro
Nyabirungu hamwe na Mugasa, murarinde abo bose

Agasusuruko na karya kayaga, n’amahumbezi
Parike Akagera na lake Kivu, ntimurimburwe
Nyabarongo na Gishwati, ayiga Rwanda
Ibirunga n’ingagi zibamo, Muhabura waya
Ibisi bya Huye na mont Kigali, ahirengeye
Urusumo n’urutare rwa Ndaba amasumo gusa shenge

Inkangaza n’urwabitoki, ntimugacike
Amazi ya sebeya na marakujya, ntimugacike
Ibitoki byo mu Gisaka, ntimugacike
Ibirayi byo mu Murera, ntimugacike
Ibijumba byo mu Marangara, ntimugacike

Wari mwiza Rwanda nkunda ariko kandi!
Gumana ubwiza utange ubuzima ubyare uheke

Watch Video

About Gumana Ubwiza

Album : Gumana Ubwiza (Single)
Release Year : 2020
Added By : Farida
Published : Apr 07 , 2021

More JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE Lyrics

JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE
JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl