Kabeho Lyrics
Kabeho Lyrics by CLARISSE KARASIRA
Kabeho mwana twareranywe
Kabeho shenge urarwubake
Kurya uri uburiza ugiye
Uriza abo mwabanye Bambe
Kabeho wee
Urugori rwiza nirukwizihira
Tuzasingiza irugushingiye eeh
Urarwubake wee
Kabeho bwiza bw’Imana
Dore mu bakobwa ubaye igitego
Ba bari baramye ubasize ute se mutumwinka
Kabeho wee
Kandi urukundo rugushituye
N’ikibatsi cyarwo gikongora
Rutumye udusiga usanga isonga
Ryagusendereye umutima
Iyeee eh iyee eh
Urugori rwiza nirukwizihira
Tuzasingiza irugushingiye eeh
Urarwubake wee
Iyee eeh
Urugori rwiza nirukwizihira
Tuzasingiza irugushingiye eeh
Urarwubake wee
Kebuka se mawe uwakwibarutse
N’amarira atemba mu maso ye
Ngo umuryango uvuka
Uwuguranye undi ntuzagaruka
Kabeho wee
Kebuka se urungano mwakuranye
Na ya makombe wazongaga
Na bya bitaramo
Wakeshaga oo weeh
Urugori rwiza nirukwizihira
Tuzasingiza irugushingiye eeh
Urarwubake eeh
Urugori rwiza nirukwizihira
Tuzasingiza irugushingiye eeh
Urarwubake eeeh
Urarwubake eeeh
Urarwubake eeeh (Urarwubake maa)
Urarwubake eeeh (genda Umutesi)
Urarwubake eeh (kandi Umutoni)
Urarwubake eeh (Umutoni wa Ngabo)
Urarwubake eeh (yeze murukomeze)
Urarwubake eeh (iryo juru rito)
Urarwubake eeh
Eeeh iye eeeh
Urarwubake
Watch Video
About Kabeho
More CLARISSE KARASIRA Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl