Inshuti Lyrics
Inshuti Lyrics by ALYN SANO
Impano ihebuje mu buzima burya n’ugukunda ugukunda
Iteka wamuhamagara ntarambirwe kugutega yombi
Ntabwo yikunda turankunda dusangira
Agahiye kabura tugasangira n’akabisi
Azi intege nke zanjye nyamara ntasiba
Kunyita umunyembaraga inshuti nya nshuti
Iyo turi kumwe arampanura yagera aho
Banegura akamburanira inshuti nya nshuti
Ndagukunda cyane ndagukunda nshuti
Sinzi uko nabikubwira uri ntagereranywa
Ndagukunda cyane ndagukunda nshuti
Sinzi uko nabikwereka oya ntawagusimbura
Inshuti nya nshuti
Iruta amagana
Nta mpano ihebuje mu buzima nko kugira inshuti y’umutima
Iyo watsinze aranezerwa akitera hejuru nta mbereka
Instinzi yawe ayishimira nk’iye
Amarira yawe Ashoka ku mutama ye
Iyo wamunanaje urara udasinziriye
Amahoro agaruka akubabariye
Azi intege nke zanjye nyamara
Ntasiba kunyita umunyembaraga
Iyo turi kumwe arampanura yagera aho
Banegura akamburanira inshuti nya nshuti
Ndagukunda cyane ndagukunda nshuti
Sinzi uko nabikubwira uri ntagereranywa
Ndagukunda cyane ndagukunda nshuti
Sinzi uko nabikwereka oya ntawagusimbura
Inshuti nya nshuti
Iruta amagana
Inshuti nya nshuti
Iruta amagana
Ndagukunda cyane ndagukunda nshuti
Sinzi uko nabikubwira uri ntagereranywa
Ndagukunda cyane ndagukunda nshuti
Sinzi uko nabikwereka oya ntawagusimbura
Watch Video
About Inshuti
More ALYN SANO Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl