Nzakwitaho Lyrics
Nzakwitaho Lyrics by YANNICK DUSHIME
Igihe kinini nkimara, nibaza uko ejo nzabaho
Nkahangayikishwa n'uko nzarya n'uko nzambara
Rimwe nkabura amahoro, ndetse nkabura ibitotsi,
N'ibyo ntekereje gukora bigapfa ubusa,
Ni uko nafashe igitabo, maze nsoma urwandiko
Nandikiwe n'umugabo wabiremye
Aravuga ati
Humura! Ni kuki urira? Ni kuki utarebera ku nyoni?
Ntizibiba ntizigira umurima, ariko ntabwo zicwa n'inzara
Cyangwa urebe kuburabyo, uko burimba, ninjye ubwambika
Humura NZAKWITAHO
Nawe waba, wari ugeze k'umugoroba w'ubuzima bwawe
Ubona ntanzira,nyamara siryo herezo,ry'ubuzima bwawe
Ngaho fata igitabo,maze usome urwandiko
Wandikiwe n'umugabo wabiremye
Aravuga ati
Humura! Ni kuki urira? Ni kuki utarebera ku nyoni?
Ntizibiba ntizigira umurima, ariko ntabwo zicwa n'inzara
Cyangwa urebe kuburabyo, uko burimba, ninjye ubwambika
Humura NZAKWITAHO
Aravuga ati
Humura! Ni kuki urira? Ni kuki utarebera ku nyoni?
Ntizibiba ntizigira umurima, ariko ntabwo zicwa n'inzara
Cyangwa urebe kuburabyo, uko burimba, ninjye ubwambika
Humura NZAKWITAHO
Watch Video
About Nzakwitaho
More YANNICK DUSHIME Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl