Simpagarara Lyrics
Simpagarara Lyrics by VESTINE AND DORCAS
Ibisitaza ibihumbi byuzuye inzara ya Njye. eh
Ariko nahawe impamba ibikoma mu nkokora
Singisubikishwa urugendo rwa njye no gutsikira
Kuko wantumye wohereje ingabo zindamira
Umperekezanya amagambo y'ihumure
Bikantera kugenda nta guhunga
Usesekaza umucyo imbere y'intambwe za njye
Aho nyuze hose nkahasanga ikimenyetso cya we
Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira
Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira
Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira
Nteye umugongo iyi si ndetse ni ibyayo
Ndakataje ngana aho umwami wanjye yantumye
Nteye umugongo iyi si ndetse ni ibyayo
Ndakataje ngana aho umwami wanjye yantumye
Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
Warirahiye ko ntazicwa n'umwuma, ko uzafukura
Iriba mu butayu
Kandi uzacogoza induru z'abanyamwanga
Agategura imitego imbuza kugerayo ehhh
Wowe nyir'ibiganza bitava mpanze amaso
Uramfata ukankomeza umutima nkanesha ibingora
Ujya unyomora ibikomere ibiri inyuma cyangwa imbere
Ni wowe nkingi y'umuriro imurikira
Nkurikira igicuku kinishye
Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira
Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira
Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira
Nteye umugongo iyi si ndetse ni ibyayo
Ndakataje ngana aho umwami wanjye yantumye
Nteye umugongo iyi si ndetse ni ibyayo
Ndakataje ngana aho umwami wanjye yantumye
Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo
Watch Video
About Simpagarara
More VESTINE AND DORCAS Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl