Nzakomora Lyrics
Nzakomora Lyrics by VESTINE AND DORCAS
Ibikomere byarampindanyije
Amaraso yawe arantunganya
Nakwizeye mbona ko uri muganga
Nsanze ntaribeshye
Wabumbuye akanwa kawe
Uvuga ijambo rifite ubukana
Rihahamura abatware b’umwijima barakangarana
Mbonye Mu maso hawe
Umucyo wawe urandasira
Kuva ubwo intambwe zanjye
Zabonye aho zikwiye guca
Mbonye Mu maso hawe
Umucyo wawe urandasira
Kuva ubwo intambwe zanjye
Zabonye aho zikwiye guca
Sinsiba kumva ijwi ryawe
Rikunda kunyongorera
Rinyemeza gushibuka
Nubwo Ndi igiti cyatemwe
Sinsiba kumva ijwi ryawe
Rikunda kunyongorera
Rinyemeza gushibuka
Nubwo Ndi igiti cyatemwe
Riti ndabibona ko utonekara gusa Humura Ni njye uzakomora
Nzakomora Nzakomora, nzakomora nubwo utonekara
Ntabwo nzi uko ubigenza ngo inama zingambanira uziremuze
Ntabwo nzi uko ubigenza
Imigozi impambiriye uyihambure
Ninde uzi uko wabigenje ngo
Urupfu rwa Razaro ruhunduke ibitotsi bye
Ufite inkuru nyinshi zituma nkwizera
Umutima wanjye ushaka kukwegera narabimenye ko nta numwe uheza
Ijambo ryawe ryambereye ipfundo rimbwire Rimbwire
Rimfata ukuboko nkareka kuzerera
Niyo byanshobeye nabuze aho mpera
Ijambo ryawe rinyobora neza Rimbwire Rimbwire
Mbonye Mu maso yawe
Umucyo wawe urandasira
Kuva ubwo intambwe zanjye
Zabonye aho zikwiye guca
Mbonye Mu maso yawe
Umucyo wawe urandasira
Kuva ubwo intambwe zanjye
Zabonye aho zikwiye guca
Sinsiba kumva ijwi ryawe
Rikunda kunyongorera
Rinyemeza gushibuka
Nubwo Ndi igiti cyatemwe
Sinsiba kumva ijwi ryawe
Rikunda kunyongorera
Rinyemeza gushibuka
Nubwo Ndi igiti cyatemwe
Riti ndabibona ko utonekara gusa Humura Ni njye uzakomora
Nzakomora Nzakomora, nzakomora nubwo utonekara
Umpembuza imvugo nziza yawe
Nkunda Iyo unganiriza cyane unkumbuza amakuru y’ijuru
Umpembuza imvugo nziza yawe
Nkunda Iyo unganiriza cyane unkumbuza amakuru y’ijuru
Umpembuza imvugo nziza yawe
Nkunda Iyo unganiriza cyane unkumbuza amakuru y’ijuru
Sinsiba kumva ijwi ryawe
Rikunda kunyongorera
Rinyemeza gushibuka
Nubwo Ndi igiti cyatemwe
Sinsiba kumva ijwi ryawe
Rikunda kunyongorera
Rinyemeza gushibuka
Nubwo Ndi igiti cyatemwe
Riti ndabibona ko utonekara gusa Humura Ni njye uzakomora
Nzakomora, Nzakomora, nzakomora nubwo utonekara
Watch Video
About Nzakomora
More VESTINE AND DORCAS Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl