THEOPHILE NTIBAHANANA Sindagira unsange cover image

Sindagira unsange Lyrics

Sindagira unsange Lyrics by THEOPHILE NTIBAHANANA


Mugabo wanjye mugabo nkunda
Ngarukira sinagusenze
Disi nagusanze nisanga kuva mu bwangavu
No mu bukumi bwanjye
None aho mbereye Ngeli y’urugo rwawe
Ndandagara nkagandurwa n’abagenzi
Nditsamura nkikirizwa n’abahetsi
Nahindukira ngo umfate mu mugongo
Nkagangahurwa n’ubwigunge
Naragiwe n’ubwigenge bwawe

Sindagira unsange dusabane
Nka kera  (utaransuga?) utarasuhuka
Kera nkikiri Rudasumbwa
Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza!

Nakugannye naragukunze
Reka kwiheza mu rwawe
Ngo ushiturwe n’amahanga
Reka kurarikira iby’isi
Bituma udashyigikira urwo washinze
Garura umutima ku byawe mugenzi
Dore inka zirakamwa
Ibigega birahunitse
Imice yabuze kibeyura
Inkangaza rukabukira
Inzara ihari n'imwe
Ni intimba y’umutima ugukunda

Sindagira unsange dusabane
Nka kera (utaransuga?) utarasuhuka
Kera nkikiri rudasumbwa
Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza

Erega iwacu ni ahantu
Sinagishijwe na Ruzagayura
Sinahunze amahoro y'akarande
N'inkangu y’ukuboza si yo yanteruye
Sindi ikinege sindi n’ikinegu
Sindi impunzi sindi n’imfubyi
Sindi igicibwa sindi n’incike
Naje mpurujwe n’uruga....
Urugamba rw’urukundo rwo kubaka urwacu

Sindagira unsange dusabane
Nka kera (utaransuga?) utarasuhuka
Kera nkikiri rudasumbwa
Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza

Watch Video

About Sindagira unsange

Album : Sindagira unsange
Release Year : 2019
Added By : Farida
Published : Mar 26 , 2020

More THEOPHILE NTIBAHANANA Lyrics

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl