SARAH UWERA SANYU Mwana wanjye cover image

Mwana wanjye Lyrics

“Mwana wanjye” is a song by Rwandan singer “SARAH UWERA SANYU”, released ...

Mwana wanjye Lyrics by SARAH UWERA SANYU


Ikintu cy’agaciro ufite uragifuhira
Kandi burya umwana n’ishusho y’umubyeyi
Nkundira ngutongere mbere yuko utangira
Kwigisha no gutoza uy’umwana wanjye
Dore iminsi yose amaze yiberaga mu iteto
Ntaho ahurira n’amasomo yagahanyu
Ariko noneho ubwo atangiye ishuri ry’ubuzima
Amaso ye azahumuka amenye ikiza n’ikibi
Wa si we ndakwinginze uzamwigishe witonze
Gutandukanya ibiryoshye ndetse n’ibirura

Mwigishe kwigirira icyizere
Agire urukundo n’umurava
Kuba inshuti y’ubwenge bizamubera inzira
Yo gutsinda ndetse no kuramba

Namenya ko abantu bose burya Atari shyashya
Mutoze gutega amatwi atinde kuvuga
Mwigishe kuvangura ukuri n’ibinyoma
Amenye ko ubwenge buvomwa mu bitabo
Uzamubwire ko ineza igamburuza ubuhemu
Kandi ko ibishashagirana byose si zahabu
Mutoze gutecyereza kandi ajye ategereza
Kwihangana no kwizera biruta urupfu
Rwose ntuzamurere bajeyi wa si we
Ndashaka ko azavamo ingirakamaro

Mwigishe kwigirira icyizere
Agire urukundo n’umurava
Kuba inshuti y’ubwenge bizamubera inzira
Yo gutsinda ndetse no kuramba

Mwigishe kwigirira icyizere
Agire urukundo n’umurava
Kuba inshuti y’ubwenge bizamubera inzira
Yo gutsinda ndetse no kuramba

Watch Video

About Mwana wanjye

Album : Mwana wanjye (Single)
Release Year : 2020
Copyright : ©2020 Administered by Ngomma VAS Limited
Added By : Florent Joy
Published : Oct 26 , 2020

More SARAH UWERA SANYU Lyrics

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2025, We Tell Africa Group Sarl