Impore Rwanda Lyrics
“IMPORE RWANDA” is a song by RWANDAN CINEMA ALL STARS
Released in 08 april, 20...
Genocide never again
Your children will never allow genocide to happen again
“Remember Unit Renew”
Impore Rwanda Lyrics by RWANDAN CINEMA ALL STARS
Byari amajoro aniha
Amanywa yuzuye imiborogo
Aho umuntu yazize uko yavutse
Hora Rwanda ntibizongera
Byari amajoro aniha
Amanywa yuzuye imiborogo
Aho umuntu yazize uko yavutse
Hora Rwanda ntibizongera
Impore Rwanda
Hora Rwanda
Impore Rwanda
Hora Rwanda
Impore Rwanda
Impore Rwanda
Hora Rwanda
Humura ntibizongera
Amarira wasutse
Agahinda kenshii
N’ishavu ntibizongera
Mubyeyi humura
Humura ntibizongera
Nubwo wababaye
Ukarira ugahogora
Abana bawe ntituzatuma
Wongera kubabara ukundi
Impore Rwanda
Hora Rwanda
Humura ntibizongera
Rwanda rwatubyaye
Ngobyi iduhetse
Koko warababaye
Ariko ntibizongera
Ihorere Rwanda
Hora hora horaa
Rwanda Rwagasabo
Twari umwe uhereye kuri Gihango waruhanze
Ngoma rwoge ingoma karinga tukirumwe
1994 amateka arahinduka
Ibyari amata bihinduka amaraso
Iza marere ziratabara
U Rwanda turatengamaye
Humura Rwanda
Humura ntibizongera
Twibuke twiyubaka
Jenoside ntizongere
Kubaho mu rwatubyaye yeeeh
Impore Rwanda
Hora Rwanda
Humura ntibizongera
Rwanda mubyeyi mwiza
Ngobyi iduhetse
Twe abana bawe
Tuje kuguhoza
Tugufata mumugongo
Twabuze ababyeyi
Inshuti abavandimwe
Ariko twebwe abasigaye
Ikivi cyanyu tuzacyusa
Hora Rwanda
Impore Rwanda
1994 ukwezi kwari mata
Abatutsi baricwa
Inkongoro zirahaga
Iza marere zibibonye
Zitabarana ingoga
Itabaza ritaha I Rwanda
Humura Rwanda
Ibyabaye ntibizongera
Umukuru nakomeze umuto
Umuto akomeze umukuru
Twiyubakira urwatubyaye
Hora Rwandaa
Impore Rwanda
Hora Rwanda
Humura ntibizongera
Nubwo wababaye
Ukarira ugahogora
Abana bawe ntituzatuma
Wongera kubabara ukundi
Impore Rwanda
Hora Rwanda
Humura ntibizongera
Imbuto zawe
Twashibutse mubibi wanyuzemo
Ntituzatuma wongera kubabara ukundi
Mubyeyi humura
Mubyeyi ntibizongera
Intimba wagize
Guhangayika
Kwiheba, ntibizongera
Hoya hoya hoya
Ntibizongera
Ihorere Rwanda
Kuko amateka yawe
Niyo atuma nigira
Iyo nyumva nanga
Ndavuga ntibizongera
Hora Rwanda
Impore Rwanda
Hora Rwandaa
Mpari mparuko Rwanda
Dufitanye igihango namwe
Nitwe tuzakomeza gusigasira
Ubwo butwari
Impore Rwanda
Hora Rwanda
Humura ntibizongera
U Rwanda nicyo gihugu cyanjye
Amateka yarwo niyo yanjye
Ibyabaye ntibizongera
Ntibizongera ntibizongera
U Rwanda nicyo gihugu cyanjye
Amateka yarwo niyo yanjye
Ibyabaye ntibizongera
Ntibizongera ntibizongera
Mana y’I Rwanda wee
Ntibizongera ntibizongera ntibizongera
Nubwo wababaye
Ukarira ugahogora
Abana bawe ntituzatuma
Wongera kubabara ukundi
Impore Rwanda
Hora Rwanda
Humura ntibizongera
Watch Video
About Impore Rwanda
More RWANDAN CINEMA ALL STARS Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl