Nasezeranije Guhora Ngukurikira Lyrics
Nasezeranije Guhora Ngukurikira Lyrics by PAPI CLEVER & DORCAS
Nasezeranije guhora Ngukurikira, Yesu
Iminsi yos' umpore hafi, Mukiza wanjye mwiza
Singitiny' intambara mbi zose.Wow’ umpagarikiye
Sinashobora kuzimira, Ni mpora nkuyoboka
Singitiny' intambara mbi zose.Wow’ umpagarikiye
Sinashobora kuzimira, Ni mpora nkuyoboka
Ndashaka yuko twibanira, Ni ngeragezwa n'isi
Numv' amajwi yay' anyinginga Iteka ngo nkuveho
Ababisha baranyegereye, Bar’ inyuma n'imbere
Nyamara, nkwisunge, Krisito, Undind' ibicumuro
Ababisha baranyegereye, Bar’ inyuma n'imbere
Nyamara, nkwisunge, Krisito, Undind' ibicumuro
Mukiz’ ijwi ryawe numvise Rindutir’ ayo yose
Unyongorere mu mutima Ngo ntumvir’ ayo moshya
Hor’ umbwiriz' ibyo kuntinyura, Kand' uhor' ;untegeka
Uvuge ngo nanjye nkumvire, Murengezi nizera
Hor’ umbwiriz' ibyo kuntinyura, Kand' uhor' ;untegeka
Uvuge ngo nanjye nkumvire, Murengezi nizera
Mukiza wasezeranije Abagukurikira
Yuk’ uzabageza mw ijuru, Bahoraneyo nawe
Kandi nanjye nasezeranije Guhora ngukorera
Umfashish’ ubuntu n'ibambe, We Databuja wera
Kandi nanjye nasezeranije Guhora ngukorera
Umfashish’ ubuntu n'ibambe, We Databuja wera
Kand’ umpe kuger' ikirenge Mu cyawe, Muyobora
Imbaraga zawe zonyine,Ni zo njya niringira
Ujy’ unyobor' iyo nzira yawe,Nkiriho mur'iyi si
Maz' uzanyakire mwijuru, Mukunzi wankijije
Ujy’ unyobor' iyo nzira yawe,Nkiriho mur'iyi si
Maz' uzanyakire mwijuru, Mukunzi wankijije
Watch Video
About Nasezeranije Guhora Ngukurikira
More PAPI CLEVER & DORCAS Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl