Gikundiro Lyrics
“Gikundiro” is a song by Rwandan singer “NKURUNZIZA Francois”, released i...
Gikundiro Lyrics by NKURUNZIZA FRANçOIS
Bavuga yuko abeza babyiruka mu myaka yose
Nyamara wowe hogoza n’ubu ntabwo uragahinyuka
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Wakunze ukuza ineza wenda ibyiza bihabye cyane
Ukomatanya Ingabire zigukundisha isi n’ijuru
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Nagusanze mu birori maze mbona userutse neza
Nkunda utwambitse umunega maze ubwuzu bukadusanga
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Genda wambare ikamba ukunde ukeshe bagenzi bawe
Wihakanye umuryano komeza ukunde kutwibuka
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Sanganwa ishema ryinshi mu masabukuru yose
Utwibutse urugwiro rw’ibihe twabanye byose
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Bituma nkurata nyamibwa y’igikundiro
Watch Video
About Gikundiro
More NKURUNZIZA FRANçOIS Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl