MWALIMU SSOZI Yesu Niwe Rutare cover image

Yesu Niwe Rutare Lyrics

Yesu Niwe Rutare Lyrics by MWALIMU SSOZI


Ni mwumve iki gitekerezo cy’abagabo babiri
Bavugwa cyane mu mateka twigiraho byinshi
Bivugwa yuko umugabo umwe yari umupfapfa
Ariko mugenzi we ari umunyabwenge
Bucyeye batura ku misozi itandukanye
Buri umwe ategura imigabo n’imigambi ye
Imishinga sinakubwira! Umva uk byagenze
Umuyabwenge atekereza kwiyubakira inzu
Umushinga awutegura neza arawunoza
Inzu ayubaka ku rutare hakomeye
Yifashishije ibikoresho bimwebyizewe
Umuyaga, inkuba ndetse n’imvura nyinsi biraza
Imivu iratemba , byose byikubita kuri ya nzu
Ariko iyo nzu ntiyagwa kuko yari ikomeye

Yesu niwe rutare dukwiye kubakaho
Imibereho n’ubuzima bwacu
Iby’isi ni umusenyi bitwarwa n’umuyaga
Twiyubakire kuri Yesu rutare rw’iteka

Umupfapfa nawe nuko yiyemeza kwubaka iye
Ndetse ayishoraho amafaranga atagira ingano
Ariko bisoza yubatse ku musenyi
Abafundi n’ibikoresho byose ari magendo
Imvura igwa nyinshi
Imivu iratemba, imiyaga irahuha
Byose byikubise
Kuri ya nzu irahirima iragwa
Kandi no kugwa kwayo kwabaye kunini cyane

Yesu niwe rutare dukwiye kubakaho
Imibereho n’ubuzima bwacu
Iby’isi ni umusenyi bitwarwa n’umuyaga
Twiyubakire kuri Yesu rutare rw’iteka
Yesu niwe rutare dukwiye kubakaho
Imibereho n’ubuzima bwacu
Iby’isi ni umusenyi bitwarwa n’umuyaga
Twiyubakire kuri Yesu rutare rw’iteka
Twiyubakire kuri Yesu rutare rw’iteka
Twiyubakire kuri Yesu rutare rw’iteka

Watch Video

About Yesu Niwe Rutare

Album : Yesu Niwe Rutare (Single)
Release Year : 2020
Added By : Farida
Published : Aug 20 , 2020

More MWALIMU SSOZI Lyrics

MWALIMU SSOZI
MWALIMU SSOZI

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl