MUSARE Rwanda wambyaye cover image

Rwanda wambyaye Lyrics

Rwanda wambyaye Lyrics by MUSARE


Rwanda wambyaye
Rwanda wanteruye 
Rwanda wanyonkeje 
Rwanda wankujije.

Iyo nibutse Amajoro yose warize 
Nkibuka urugamba rwose wagize
A  maraso kubera abawe  yamenetse 
Nabonye urukundo ruhebuje wanyeretse

Wabaye ishami ryadushumbye ryadukenyeje ridushagaye 
Ryashibutse rishora imizi.  Mu ijoro ryicuraburindi wahabonye
Imuri zingana inyenyeri z ijuru 
Mu ishyamba ry inzitane waharemye inzira n izindi zirasaga 
Ndavuga abahanga mu ngeri zose abagenzi mu nteko
Yose y isi mu mitima  batarama bashima rurema uguha
Kurama. 

Nanjye ndakurata  muri byose, kuko wankije.

Wakire Inganzo yanjye nanjy nkutuye Aya maboko yanjye
Akurimbishe umwambaro ubereye. Uwambariye ahubatse 
Urwibutso rw ibihe bidashira.

Ni njye wawundi wahoranye 
Bya bikomere bidakira ubwo muri wowe nabonaga urwijiji
Rwari rwarajimije icyizere cy ubuzima.nuko Iminsi nasigaje isaga
Abandi benshi bawe mbabona ijabiro ndajishura ndakenyera ndataha
Unyakira nk uhiriwe wampaye guseka no gusogongera ku ntango y amahoro
Ahari habuditse icyo gihu wahabereye igihugu ikirezi kibereye.
Ni uko abari basobetse amaganya n agahinda  twakira twese gukira
Maze umaze kwirukana uwo umwijima uduturiza imitima

Cyono ngwino  komera Rwanda ibuka haguruka 
Buturo buhebuje namenye kandi nahoranye 
Dore Igihango twagiranye ni wowe nasigaranye
Mubyeyi ubandutira ntwari yarurwanye kd nahamanye. 
Ko wahaye imena intwari zimenya ingenzi n imanzi 
Ko wabyaye abanyabigwi,abasizi batagusiga bagusiga.

 Rwa gasabo ni wowe ndirimba ngo ushire intimba
Ndasuhuza kandi ndahamagara ab I bwota masimbi
Ndahobera n abo mu rw imisozi igihumbi ngo mugongo 
Mugari uduhetse mugongo mugari uduhetse kandi Utuze tuze 
Twese abo wabyaye tukwambike urugori  ntiwabyaye  ibigwari
 
Ntago iyagukamiwe yateka kuko ugukunda akwibuka
Kd na nyir ijuru waguhetse ntiyakuretse 
Sugira wogere ube ubukombe maze wongere usagambe 
Abawe tuzagukunda tuzakurinda iminsi izatinda 
Amahanga azagutinya.
  Kubw urukundo nyarwo tuzasigasira umurage gakondo
  Basogokuruza basize baraze twese
Ishema ryawe tuzagukorera  twemye  
  Ubwiza n uburanga uduhesha bitubera agaciro 
N umugisha tugukesha.
 
Abazakuvuga neze nzabaha umugisha abazakuvuma 
Nzabasogongeza ku marike abagore babo mbabuze 
Imbyaro mbaharike
Ugutera nzamwima umutuzo mubere ihurizo 
Nimusubiza nkamubabaza ntazasubira
Ukwanga wese azangara 
Azabonabona  isomo azabona rizamubera
Akabando k urugendo  ugukunda nzamurinda umubisha

Nzamuhindura umusizi nzamutera kuvuga nzamukiza ubworo
Mukamire kd nzamuha amahoro nzamukiza inzara n inyota 
Y itumba kandi  imyaka ye ntizarumba nta ruzi ruzamutembana
Azatamba atambagira nk impala
Azagabana ku byawe azasabirwa kd azasirwa uzamushyingira
Auri ba nyampinga ature  ahazira imanga azakora ku nkoni 
N inkuyo kandi ntazahinga  impinga.
Icyaha yakoze mbere ntikizamubarwaho
Uzamubera umuhoza kugeza kuburiza wabyiruye 

   Izina rye ry amateka ryamuteraga kwigunga iryo mu matwi
Ue  ryamuregaga ntirizibukwa n uko akenyere aturike aseke atarake
Abana be nibaririmba ntibazasarara nibabiba bazasarura  
Urubyaro rwe ruzarama uruheke ruzaheruke ingoma yose uzima
Ruzagirirwa imbabazi  z iteka nk izo uwiteka yarahiye muri zaburi ya 89.
Dorere oroha maze uze nkwereke uguhoza. 
Rwanda impanda  y integuza bihe umwirongi nk uyu 
Wategereje ntuzaba ukiwutekereje

Shira iyo ntimba kira ishavu mama 
Urwandiko rw ihumure nkoherereje ruje
Rujiishura injishi n ingoyi injiji zananiwe guhishura
Abakujijije ubusa n abakubabaje bose nibabona iryo shami 
Wajisheho bazazitura inyambo amajigija n amagaju bayagutura.

Ibereho ihorere shenge nkwihoreze
Ndaje ngo unyikoreze amaganya yose  nkukize irungu n ubwega
  Uze nkuhe umutuzo wose wabuze itabaza ryawe iwawe 
Maze  rizahore ryaka. Urumuri rw icyizere rukugende imbere
Amateka yawe atere bose guhindukira dutambuke iryo teme dutere intambwe 
Ako gahinda kamaze igihe ugasimbuze indirimbo itari umurimbo

Wananiwe kwihangana no kurengana urambiwe amazina bakwita
  Erega erura ujye ubivuga Ntiwaremewe kubabara
Ntiwahamagariwe gushavura
Nkuririmbiye nkutuye utu duhozo ngo ubihorere
Uhore  nkwihoreze
Rwanda wambyaye.

Watch Video

About Rwanda wambyaye

Album : Rwanda wambyaye (Single)
Release Year : 2021
Added By : Cyuzuzorosine
Published : May 19 , 2021

More MUSARE Lyrics

Comments ( 0 )

No Comment yet



About AfrikaLyrics

Afrika Lyrics is the most diverse collection of African song lyrics and translations. Afrika Lyrics provides music lyrics from over 30 African countries and lyrics translations from over 10 African Languages into English and French

Follow Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl