
Kamonyi Nziza Lyrics
Kamonyi Nziza Lyrics by MASSAMBA INTORE
Impeta nziza hambaye
Ni ku ijuru rya kamonyi
Imfura nziza n’inka z’indatwa niho ziba
Abana beza n’abababyaye niho baba
Hari n’utundi ntavuze turyohera utujunditse
N’uzaharara niryo zimano tuzaguha
Ndahiye umwami ko nuhataha utazahava
Narose ibyiza by’u Rwanda nkora ku nanga y’indoha
Ndayicuranga, ndayikubanga ndahanika
Maze ibisiza birirangira biti kamonyi
Kamonyi nziza nkumbuye
Murwa w’abami nsingiza
Iyoo mparaye n’iyo mparose nink’ijuru
Ndahiye umwami ko nta murenge wasa naho
Genda kamonyi
Genda kamonyi, Uri nziza
Genda kamonyi
Genda kamonyi, Uri nziza
Watch Video
About Kamonyi Nziza
More MASSAMBA INTORE Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl