Byose bizashira Lyrics
Byose bizashira Lyrics by MANI MARTIN
Sangira n'abandi ibyo ufite
Ntibiguhemuze bizashira
Niba ubona ibikubabaza Ntuhangayike
Kuko hari igihe bizashira
Sangira n'abandi ibyo ifite
Ntibiguhemuze buzashira
Niba ubona ibikubabaza ntuhangayike
Kuko hari igihe bizashira
Mu isi duhora duranira ko Twatunga byinshi
Tukavunika twifuza gushyira mumifuka yacu
Bikaza tukagwiza, tukabihunika tukibagirwa uwaduhaye
Tukibagirwa ko tuza tubisanga tukagenda tubisize
Nyamara ibyo byose ntibikwiriye kuduhemuza
Nyamara ibyo byose ntibikwiriye kuduhemuza
uo uo uo uo , kuko bizashira
Byoose …
Byose bizashira
Bizashira hasigare urukundo n'amahoro
Byose bizashira…
Ubwo buranga buturangaza ntibuguhemuze kuko buzashira
Byose bizashira…
Ubwo Butunzi n'ubumenyi duhangayikira tubyitwaremo Neza bizashira
Byose bizashira
Byose bizashira, Byose bizashira
Iby'ubuzima bwacu hari ubwo biyoberana
Hari abicwa n'inzara
Abandi bandi babimena
Hari abicwa n'agahinda abandi bishimye
Wabona ko ntacyo utunze ukumva ko ijoro ridacya
Watunga byinshi ukagira ngo niyo paradizo
Nyamara ubukire n'ubukene byose bizashira
Nyamara ubukire n'ubukene
Byose bizashira oh oh oh
Sangira n'abandi ibyo ifite
Ntibiguhemuze bizashira
Niba ubona ibikubabaza ntuhangayike
Kuko hari igihe bizashira
Sangira n'abandi ibyo ufite
Ntibiguhemuze bizashira
Niba ubona ibikubabaza ntuhangayike
Kuko hari igihe bizashira
Bikeya cyangwa byinshi ufite
Ubisangire n'abandi ubisangire n'abandi
tuza mu isi ntacyo dufite
Tukanagenda uko twaje
Bikeya cyangwa byinshi ufite
Ubisangire n'abandi
Tuza mu isi ntacyo dufite
Tukanagenda uko twaje
Byose bizashira
(Ubwamamare n’ubuhangare bidutera guhangara muntu)
Byose bizashira (byoooose iki cyubahiro duhanganira tukamarana dugambanirana)
Oooh Byose bizashira , Byose bizashira
Impanuka n’abarwayi bidutwara abacu tukababara
Byose Bizashira
Byose Bizashira, oh Jah, Oh oh
Bikeya cyangwa byinshi ufite
Ubisangire n'abandi tuza mu isi ntacyo dufite (Urumve nawe)
Tukanagenda uko twaje
Bikeya cyangwa byinshi ufite ubisangire n'abandi tuza mu isi ntacyo dufite tukanagenda uko twaje
Watch Video
About Byose bizashira
More MANI MARTIN Lyrics
Comments ( 0 )
No Comment yet
You May also Like
Get Afrika Lyrics Mobile App
About AfrikaLyrics
Follow Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl