Paroles de Mu Ngoro Y'Imana (Cover)
Paroles de Mu Ngoro Y'Imana (Cover) Par UNIVERSAL RECORD
Mu ngoro y’imana haganje ibyiza
Mu ngoro y’imana duhora duseka
Mu ngoro y’imana duhora tuyisenga
Mu ngoro y’imana duhora tuyisingiza
Ntore z’imana nimwishime
Mwishimire mu ngoro ye
Aho mwinjira mwisanga
Mu ngoro ye harangwa ibyiza
Mu ngoro y’imana haganje ibyiza
Mu ngoro y’imana duhora duseka
Mu ngoro y’imana duhora tuyisenga
Mu ngoro y’imana duhora tuyisingiza
Yatweretse urukundo rwe
Igihe atanze umwana we
Ngo aducunguze amaraso ye
Mu ngoro ye harangwa ibyiza
Mu ngoro y’imana haganje ibyiza
Mu ngoro y’imana duhora duseka
Mu ngoro y’imana duhora tuyisenga
Mu ngoro y’imana duhora tuyisingiza
Ingabire y’uhoraho
Niyo ituma tumumenya
Tukamenya uwo yatumye
Tubwirijiwe na roho we
Mu ngoro y’imana haganje ibyiza
Mu ngoro y’imana duhora duseka
Mu ngoro y’imana duhora tuyisenga
Mu ngoro y’imana duhora tuyisingiza
Gyo nimujye mu mayira
Mushakashake abarushye
Mubinjize mu ngoro ye
Banywe ku mazi y’ubugingo
Mu ngoro y’imana haganje ibyiza
Mu ngoro y’imana duhora duseka
Mu ngoro y’imana duhora tuyisenga
Mu ngoro y’imana duhora tuyisingiza
Mu ngoro y’imana haganje ibyiza
Hari umubyeyi mariya
Uhora aduhamagara
Anaduhakirwa ubutitsa
Alleluya, alleluya, alleluya
Alleluya, alleluya, alleluya alleluyaa
Kristu yatsinze urupfu
Kristu ni muzima
Kristu yinjiye mu mva
Atabarukana isheja ashoreye intore za se
Alleluya, alleluya, alleluya
Alleluya, alleluya, alleluya alleluyaa
Kristu amaze gutanga
Shitani yakubise agatwenge
Yibwira ko uwo Yezu
Atazongera kwamamaza inkuru nziza
Alleluya, alleluya, alleluya
Alleluya, alleluya, alleluya alleluyaa
Dukunda umwana w’imana
Dukunde nyirimitsindo
Dukunde uwo indushyi
Zihora ziririmba kuko yazicunguye
Alleluya, alleluya, alleluya
Alleluya, alleluya, alleluya alleluyaa
Intwari yok u rugamba
Ni kristu wo ku musaraba
Wemeye kwitanga atuborana icyusa
Aducyura mu bwami
Alleluya, alleluya, alleluya
Alleluya, alleluya, alleluya alleluyaa
Ecouter
A Propos de "Mu Ngoro Y'Imana (Cover)"
Plus de Lyrics de UNIVERSAL RECORD
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl