Paroles de Mwana wanjye
«Mwana wanjye» est une chanson de la chanteuse rwandaise «SARAH UWERA SANYU&raq...
Paroles de Mwana wanjye Par SARAH UWERA SANYU
Ikintu cy’agaciro ufite uragifuhira
Kandi burya umwana n’ishusho y’umubyeyi
Nkundira ngutongere mbere yuko utangira
Kwigisha no gutoza uy’umwana wanjye
Dore iminsi yose amaze yiberaga mu iteto
Ntaho ahurira n’amasomo yagahanyu
Ariko noneho ubwo atangiye ishuri ry’ubuzima
Amaso ye azahumuka amenye ikiza n’ikibi
Wa si we ndakwinginze uzamwigishe witonze
Gutandukanya ibiryoshye ndetse n’ibirura
Mwigishe kwigirira icyizere
Agire urukundo n’umurava
Kuba inshuti y’ubwenge bizamubera inzira
Yo gutsinda ndetse no kuramba
Namenya ko abantu bose burya Atari shyashya
Mutoze gutega amatwi atinde kuvuga
Mwigishe kuvangura ukuri n’ibinyoma
Amenye ko ubwenge buvomwa mu bitabo
Uzamubwire ko ineza igamburuza ubuhemu
Kandi ko ibishashagirana byose si zahabu
Mutoze gutecyereza kandi ajye ategereza
Kwihangana no kwizera biruta urupfu
Rwose ntuzamurere bajeyi wa si we
Ndashaka ko azavamo ingirakamaro
Mwigishe kwigirira icyizere
Agire urukundo n’umurava
Kuba inshuti y’ubwenge bizamubera inzira
Yo gutsinda ndetse no kuramba
Mwigishe kwigirira icyizere
Agire urukundo n’umurava
Kuba inshuti y’ubwenge bizamubera inzira
Yo gutsinda ndetse no kuramba
Ecouter
A Propos de "Mwana wanjye"
Plus de Lyrics de SARAH UWERA SANYU
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl