Paroles de Ntacyo Ukibaye
Paroles de Ntacyo Ukibaye Par ROMULUS
Oh ndagushima ku byo wankoreye
Oh ndagushima ko wakuye mu byaha
Ndaguhimbaza ndagusingiza oh Yesu wee
Iyo utankuramo ninde wanduramo
Iyo utampfira ninde wampfira
Atari wowe mwami w’abami oh Yesu wee
Ninde watanga umwana we Atari imana
Ninde watanga ikienege cye Atari imana
Ko nari mubi ninde wundi wanyitaho
Nagushimira nte ku mbabazi zawe
Nagushimira nte ku rukundo rwawe
Akira iyi ndirimbo ivuye ku mutima
Wankunze ntabibereye
Nagushimira nte wowe wankunze
Ukankunda kera cyane ntarakumenya
Ukankura iyongiyo mu banyamahanga
Ukampa izina rishyashya nkitwa umwana wawe
Namushimira nte Jehovah
Wowe watanze yesu ngo aze adupfire
Akemera akabambwa maze tukabamburwa
Akemera kwitwa icyaha maze tukabona imbabazi
Nagushimira nte mutanga ubugingo
Ese natanga amaturo menshi ngo wumve ko ngushimye
Oya ntabwo bihagije ngutuye iyi ndirimbo
Iyi ndirimbo ikunezeze
Ikubere umubavu uhumura neza
Wankunze ntabibereye
Wankunze ntabibereye
Wankunze ntabibereye
Wankunze ntabibereye
Wankunze ntabibereye
Wankunze ntabibereye
Wanyise izina rishya
Wanyise izina rishya
Wanyise izina rishya
Wanyise izina rishya
Wampaye ubuzima bushya
Wampaye ubuzima bushya
Wampaye ubuzima bushya
Wampaye ubuzima bushya
Wangabiye ubugingo
Wangabiye ubugingo
Wangabiye ubugingo
Wangabiye ubugingo
Kuko imana yakunze abari mu isi cyane
Byatumye itanga umwana wayo w’ikinege
Kurirango umwizera wese atarimbuka
Ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho
Ubwo nari mu mwijima, ntazi iyo mva n’iyo njya
Warambwiye ngo humura mwana wanjye ni iki cyanzanye
Naje kugukura mu mwijima w’icuraburindi
Ndetse no kugukuraho urubanza rwari no kukwica
No gukuraho ibirego byari no kukwicisha
Wahawe agakiza ubu uri n’imbohore
Kandi ubikiwe n’ikamba ty’ubugingo
Imana yawe ni urwo rukundo nagukunze
Imana yawe ni urwo rukundo nagukunze
Warambwiye ngo mwana wanjye ntacyo ukibaye
Warambwiye ngo mwana wanjye ntacyo ukibaye
Warambwiye ngo mwana wanjye ntacyo ukibaye
Warambwiye ngo mwana wanjye ntacyo ukibaye
Shimwa mana, shimwa yesu, Shimwa data urabikwiye

Ecouter
A Propos de "Ntacyo Ukibaye"
Plus de Lyrics de ROMULUS
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl