RIDERMAN Ntamvura Idahita cover image

Paroles de Ntamvura Idahita

Paroles de Ntamvura Idahita Par RIDERMAN


Mwana w’umukene, wicaye ku iziko wota
Igifu kirimo ubusa; ibiryo niby’urota
Uribaza ibibazo byinshi, ukabura ibisubizo
Ubuzima ntibusobanutse, n’ihurizo
Uricara uri wenyine, agatotsi kakakwiba
Wicira isazi mumasi, wayura ubutitsa
Amavi ahora hasi, uhoraho umubaza
Impamvu uri mukaga Kandi
Yarakuremya nk’abandi

Agahinda kawe
Ugahisha ahitaje abantu

Kuko benshi waririye
Ntawakurebye irihumye
Gusa ndi kumwe nawe
Ibibazo byawe ndabibona
Nyemerera nkubwire ngo
Komera ncuti yanjye

Shikama kigabo, hagarara bwuma
Mubajya k’umurimo, simbere apana inyuma
Birababaje kuba, ubuzima bukuruma
Ejo bizaba ari inkovu, ibisebe biruma

Ntamvura idahita, ntasheni idacika
Nyagasani arakureba; kandi azanagusubiza
Ntiwihebe isaha ntabwo, iragera, nigera Yehova
Azakwicaza aho udacyeka

Komeza ukore, ukore ntabunebwe
Imana izahindura, ibikorwa byawe ubuherwe
Nubwo ureba ahuri ukabona
Utazahasohoka zirikana ko
Ku Mana ntakidashoboka

Wigeze kurira irira, ryuzura ububiko
Ntiwarimennye ahubwo,, waratamiye urarimira
Nubundi amarira,, y’umugabo atemba
Ajya munda, weretse abantu bose
Agahinda urwaye ntiwakira, inkuta zifite amatwi
Imihanda ifite iminwa, mubo utakira
Abifuza ko utabarwa n’imbarwa, shyira iryinyo kurindi
Kaza umutsi bizashira
Kora wiheranwa nagahinda, no kurira
Isi niguha amase, ntuzayinubire aho kuyata
Uzayafate uyagire ifumbire
Ibyisi biragoye kandi, ni birere, ntanzira y’ubusamo
Ibaho igana kubukire

Shikama kigabo, hagarara bwuma
Mubajya k’umurimo, simbere apana inyuma
Birababaje kuba, ubuzima bukuruma
Ejo bizaba ari inkovu, ibisebe biruma

Ntamvura idahita, ntasheni idacika
Nyagasani arakureba, kandi azanagusubiza
Ntiwihebe isaha ntabwo, iragera, nigera Yehova
Azakwicaza aho udacyeka

Komeza ukore, ukore ntabunebwe
Imana izahindura
Ibikorwa byawe ubuherwe
Nubwo ureba ahuri ukabona
Utazahasohoka zirikana ko
Ku Mana ntakidashoboka

Iyaaa
Bavuga ko ukorora
Acira aba agabanya
Intambwe kuyindi
Urugendo urimo ruzashira
Ikigenzi nukumenya
Aho uva naho ugana
Umurimo mwinshi
Kandi unoze niyo nzira
Amahano naguhanukira
Ntuhungabane
Umwaku uvamo umugisha
Kuwashikamye hamwe
Caa Rasta for a life

Ecouter

A Propos de "Ntamvura Idahita"

Album : Ntamvura Idahita (Single)
Année de Sortie : 2019
Ajouté par : Florent Joy
Published : Oct 19 , 2019

Plus de Lyrics de RIDERMAN

RIDERMAN
RIDERMAN
RIDERMAN
RIDERMAN

Commentaires ( 1 )

.
2022-10-27 00:11:07

Rap ipande



A propos de AfrikaLyrics

Afrika Lyrics est la plus large collection de paroles de chansons et de traductions d’Afrique. Afrika Lyrics fournit les paroles des musiques de plus de 30 pays africains et des traductions de lyrics de plus de 10 langues africaines en français et en anglais.

Suivre Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl