RIDERMAN Abanzi Banjye cover image

Paroles de Abanzi Banjye

Paroles de Abanzi Banjye Par RIDERMAN


[CHORUS]
Mana yanjye
Mpfukamye aha ngaha ngusaba
Ngo abanzi banjye ubahe kuramba
Kugirango bazabone imbaraga zawe
Kugirango bazabone ibitangaza ukorera

[VERSE 1]
Isezerano ryawe rituruka ahera
Riratinda ariko ntabwo rihera
Hari abambona mpfukamye bakatseka
Umunsi umwe bazabona imbaraga ziyo nsenga
Jah ibyawe ni nk’urubuto tutabora
Igihe iyo kigeze birasohora
Kubwiyo mpamvu igihe nyuze mubingora
Isezerano wampaye buri gihe rirampoza

Babndi nacho bakaryana inzara
Bagaseka uko ngenda ukorya naho ndara
Mbasabiye umugisha ugutuka mu biganza
Ikiruta ibyo mbasabiye kuramba

[CHORUS]
Mana yanjye
Mpfukamye aha ngaha ngusaba
Ngo abanzi banjye ubahe kuramba
Kugirango bazabone imbaraga zawe
Kugirango bazabone ibitangaza ukorera

[VERSE 2]
Uzanyibutse guca bugufi umugisha nuza
Sinzikomange kugituza
Nzibuke gupfukama nkuko mbigenza
Nshyire agahanga hasi ngusenge nyagusengwa
Bampemukiye cyera nkiri muto
Uzanshoboze kubabera beza nere imbuto
Umugisha uzampa uzavemo ubuhamya bwiza
Uzatuma bakwemera bakakira agakiza
Sinapfuka imbere yawe mbasabira ngo bapfe
Cyangwa ngo abatwika nahari amahwa bazahace
Mbasabiye ibyiza kuko aribyo uzankorera
Bahe kwemera kukumenya no gukomera

[CHORUS]
Mana yanjye
Mpfukamye aha ngaha ngusaba
Ngo abanzi banjye ubahe kuramba
Kugirango bazabone imbaraga zawe
Kugirango bazabone ibitangaza ukorera

Harubwo nzavuga ntibanyoboye
Bakanyumva ntarondogoye
Isezerano ryawe rinkiza iyo rwaye
Rinyobora ntwaye rikanezeza mbabaye
Uhh uhh rikanezeza mbabaye

Mana yanjye

Ecouter

A Propos de "Abanzi Banjye"

Album : Abanzi Banjye (Single)
Année de Sortie : 2020
Ajouté par : Florent Joy
Published : Jan 27 , 2020

Plus de Lyrics de RIDERMAN

RIDERMAN
RIDERMAN
RIDERMAN
RIDERMAN

Commentaires ( 0 )

Aucun commentaire pour l'instant



A propos de AfrikaLyrics

Afrika Lyrics est la plus large collection de paroles de chansons et de traductions d’Afrique. Afrika Lyrics fournit les paroles des musiques de plus de 30 pays africains et des traductions de lyrics de plus de 10 langues africaines en français et en anglais.

Suivre Afrika Lyrics

© 2024, We Tell Africa Group Sarl