PAPI CLEVER & DORCAS Yesu araduhamagara cover image

Paroles de Yesu araduhamagara

Paroles de Yesu araduhamagara Par PAPI CLEVER & DORCAS


Yes'araduhamagara
Ati  Nimubyuk'ubu
Ibisarurwa bireze
Unsarurira ni nde ?
Uhamagawe na Yesu
Ni wow'ubwaw'ashaka!
Umwitabish'umutima
Uti Mwami, nyakira!
Uhamagawe na Yesu
Ni wow'ubwaw'ashaka!
Umwitabish'umutima
Uti Mwami, nyakira!

Ntuzahere kure cyane
Kwamamaz'ibya Yesu
Abaguye bari hafi
N'abazimiye na bo
Umurim'uradutota
Dufit'umwete muke
N’ ubur'integ'umusange
Uti Mwami, mfash'ubu!
Umurim'uradutota
Dufit'umwete muke
N’ ubur'integ'umusange
Uti Mwami, mfash'ubu!

Nubw'utazi gushyomoka
Kuk'utari umuhanga,
Hamya gusa ko wamenye
Ko Yes'ababarira
Ujy'ubwir'abandi bose
Ibyo yagukoreye
Nuko umwinging'agufashe
Uti Mwami, nyigisha!
Ujy'ubwir'abandi bose
Ibyo yagukoreye
Nuko umwinging'agufashe
Uti Mwami, nyigisha!

Hataboneka muri twe
Uvuga kw ananiwe!
Udushoboza ni Yesu
Gukund’ ibyiza byose
Dukor’iyo mirimo ye
N'urukundo n'umwete
Maz’ ishize, tuzavuge
Tuti Mwam'utwakire!
Dukor’iyo mirimo ye
N'urukundo n'umwete
Maz’ ishize, tuzavuge
Tuti Mwam'utwakire!

Ecouter

A Propos de "Yesu araduhamagara"

Album : Yesu araduhamagara (Single)
Année de Sortie : 2021
Ajouté par : Farida
Published : Jul 27 , 2021

Plus de Lyrics de PAPI CLEVER & DORCAS

PAPI CLEVER & DORCAS
PAPI CLEVER & DORCAS
PAPI CLEVER & DORCAS
PAPI CLEVER & DORCAS

Commentaires ( 0 )

Aucun commentaire pour l'instant



A propos de AfrikaLyrics

Afrika Lyrics est la plus large collection de paroles de chansons et de traductions d’Afrique. Afrika Lyrics fournit les paroles des musiques de plus de 30 pays africains et des traductions de lyrics de plus de 10 langues africaines en français et en anglais.

Suivre Afrika Lyrics

© 2025, We Tell Africa Group Sarl