PAPI CLEVER & DORCAS UyuMwana W'uruhinja Ninde cover image

Paroles de UyuMwana W'uruhinja Ninde

Paroles de UyuMwana W'uruhinja Ninde Par PAPI CLEVER & DORCAS


Uyu mwana w'uruhinja ni nde Wabyawe n'umukene?
Dor' aryamye mu kiraro cy'inka Kukw icumbi ryabuze
N' Umuremyi w’isi yose Ni W' uhindutse muto
N' Uwiteka Nyirigira Utaremw’udashira
N' Umuremyi w’isi yose Ni W' uhindutse muto
N' Uwiteka Nyirigira Utaremw’udashira

Uyu ni nde wishwe n'agahinda, Wuzuy' umubabaro?
Uj' ashak' imbata za Satani, Byos' abyihanganira ?
Ni We Mana yacu nziza idutunganiriza
lbibanza byo mw ijuru N'ibyishimo by'iteka
Ni We Mana yacu nziza idutunganiriza
lbibanza byo mw ijuru N'ibyishimo by'iteka

Uyu ni nd' uv’ amaraso cyane, Agahemurwa rwose?
Agakubitw' ibipfunsi n'inshyi, Ntagir' umurengera?
Ni We Man’ ih' imigisha Abo yicunguriye
Kand' izacir’urubanza Abayisuzuguye
Ni We Man’ ih' imigisha Abo yicunguriye
Kand' izacir’urubanza Abayisuzuguye

Uyu ni nd' ubambwe n'abagome Hagati y'abambuzi
Dor’ afit’ amahwa mu ruhanga : Arashinyagurirwa
Ni We Mana yimy’ iteka Mw ijuru ryera rya Se
Igahimbazwa n'abera Yacunguj' amaraso
Ni We Mana yimy’ iteka Mw ijuru ryera rya Se
Igahimbazwa n'abera Yacunguj' amaraso
Igahimbazwa n'abera Yacunguj' amaraso
Igahimbazwa n'abera Yacunguj' amaraso
Igahimbazwa n'abera Yacunguj' amaraso
Igahimbazwa n'abera Yacunguj' amaraso

Ecouter

A Propos de "UyuMwana W'uruhinja Ninde"

Album : UyuMwana W'uruhinja Ninde (Single)
Année de Sortie : 2023
Ajouté par : Farida
Published : Aug 22 , 2023

Plus de Lyrics de PAPI CLEVER & DORCAS

PAPI CLEVER & DORCAS
PAPI CLEVER & DORCAS
PAPI CLEVER & DORCAS
PAPI CLEVER & DORCAS

Commentaires ( 0 )

Aucun commentaire pour l'instant



A propos de AfrikaLyrics

Afrika Lyrics est la plus large collection de paroles de chansons et de traductions d’Afrique. Afrika Lyrics fournit les paroles des musiques de plus de 30 pays africains et des traductions de lyrics de plus de 10 langues africaines en français et en anglais.

Suivre Afrika Lyrics

© 2025, We Tell Africa Group Sarl