Paroles de Imbabazi
IMBABAZI est une chanson de l'artiste rwandais NIYO Bosco (NIYOKWIZERWA Bosco). La chanson es...
Paroles de Imbabazi Par NIYO BOSCO
Nge ndemera amakosa yose nagukoreye nta mbereka
Niyo mpamvu yanteye kuzinduka iya rubika kubw’urubanza
Ruhora rwisubiramo mu mutima wange kuko wanyimye amatwi
Gerageza wumve ko nange ari ibyangwiririye
Ko twajyaga dusangira agahiye
None tugeze ku kabisi urananiwe
Gira ibambe biganza bitajyaga bishira igaba
Gukomera ku rugamba ni naryo herezo ryarwo
Nge nisubiyeho kandi nanamaze kwigaya
Ariko mbabazwa nuko wanze kwambara wa mwambaro, w’imbabazi
Wakuberaga ngo nkereke ko gusumba ibibazo ariko kunesha
Ni ukuri umva yuko nange ari byangwiririye
Ko twajyaga dusangira agahiye
None tugeze ku kabisi urananiwe
Gira ibambe biganza bitajyaga bishira igaba
Gukomera ku rugamba ni naryo herezo ryarwo
Ndabyumva cyane yuko nawe utorohewe
(Utorohewee, Utorohewee)
Nyamara ubabariye nawe waruhuka
Kusanya imbaraga z’umutima utsinde inzigo
(Utsinde Inzigo)
Rekura ubwo buribwe wongere ugarure inseko
Ko twajyaga dusangira agahiye
None tugeze ku kabisi urananiwe
Gira ibambe biganza bitajyaga bishira igaba
Gukomera ku rugamba ni naryo herezo ryarwo
Ecouter
A Propos de "Imbabazi"
Plus de Lyrics de NIYO BOSCO
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl