Paroles de Araho
Paroles de Araho Par NIRERE SHANEL
Aaaahh… haah
Aaaahh… haah
Aaaahh… haah
Arabatashya
Ahora abakumbuye
Arabatashya
Ahora abakumbuye
Araho arajya mbere
Ariko intimba iiiii intimba aah
Ntiteze gushira
Arabatashya
Ahora abakumbuye
Arabatashya
Ahora abakumbuye
Umwe mwasize ari umwangavu
Ubu niwe wareze abandi bana
Basangira akabisi n’agahiye
N’impamo ntako atagize
Ngo abarinde gushavura
Nubwo we bihora bimusaba
Gushinyiriza ashira
Arahoo araho
Aaaaa ah aaaaah Iiiii iii intimba
(Intimba
Intimba ntiteze gushira
Ntiteze gushira na rimwe)
Wa mubyeyi wagizwe incike
Ariho atariho
Uko abonye ibibondo
Amabere arikora
Umutuzo n’ibitotsi
Abiheruka muri rimwe
Ariko ahora atwaza
Ngo abapfobya batabona urwaho
Araho yemwe araho
Arabatashya
Ahora abakumbuye
Araho arajya mbere
Ariko intimba iiiii intimba
Ntiteze gushira
Ariko intimba iiiii intimba
Ntiteze gushira
Ariko intimba iiiii intimba
Ntiteze gushira
(intimba ntiteze gushira
Ariko tuzakomeza kubiba amahoro
Tuzabiba n’urukundo
Kugirango ishyano ryatugwiriye
Ntirikangwe ahandi)
Intimba ntiteze gushira
Kuko ibyabaye ari
Agahomamunwa
Ariko twanze guheranwa n’agahinda
Dukomeje kwiyubaka
Kandi tuzakomeza gusana
No kubaka urwatubyaye
Tuzakomeza dutuze duturane
Kuko icyo dupfana kiruta icyo dupfa
Ariko intimba iiiii intimba
Ntiteze gushira
Ntiteze gushira
Ntiteze gushira
Ecouter
A Propos de "Araho"
Plus de Lyrics de NIRERE SHANEL
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl