
Paroles de Yesu Niwe Rutare
Paroles de Yesu Niwe Rutare Par MWALIMU SSOZI
Ni mwumve iki gitekerezo cy’abagabo babiri
Bavugwa cyane mu mateka twigiraho byinshi
Bivugwa yuko umugabo umwe yari umupfapfa
Ariko mugenzi we ari umunyabwenge
Bucyeye batura ku misozi itandukanye
Buri umwe ategura imigabo n’imigambi ye
Imishinga sinakubwira! Umva uk byagenze
Umuyabwenge atekereza kwiyubakira inzu
Umushinga awutegura neza arawunoza
Inzu ayubaka ku rutare hakomeye
Yifashishije ibikoresho bimwebyizewe
Umuyaga, inkuba ndetse n’imvura nyinsi biraza
Imivu iratemba , byose byikubita kuri ya nzu
Ariko iyo nzu ntiyagwa kuko yari ikomeye
Yesu niwe rutare dukwiye kubakaho
Imibereho n’ubuzima bwacu
Iby’isi ni umusenyi bitwarwa n’umuyaga
Twiyubakire kuri Yesu rutare rw’iteka
Umupfapfa nawe nuko yiyemeza kwubaka iye
Ndetse ayishoraho amafaranga atagira ingano
Ariko bisoza yubatse ku musenyi
Abafundi n’ibikoresho byose ari magendo
Imvura igwa nyinshi
Imivu iratemba, imiyaga irahuha
Byose byikubise
Kuri ya nzu irahirima iragwa
Kandi no kugwa kwayo kwabaye kunini cyane
Yesu niwe rutare dukwiye kubakaho
Imibereho n’ubuzima bwacu
Iby’isi ni umusenyi bitwarwa n’umuyaga
Twiyubakire kuri Yesu rutare rw’iteka
Yesu niwe rutare dukwiye kubakaho
Imibereho n’ubuzima bwacu
Iby’isi ni umusenyi bitwarwa n’umuyaga
Twiyubakire kuri Yesu rutare rw’iteka
Twiyubakire kuri Yesu rutare rw’iteka
Twiyubakire kuri Yesu rutare rw’iteka
Ecouter
A Propos de "Yesu Niwe Rutare"
Plus de Lyrics de MWALIMU SSOZI
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl