Paroles de Rwanda wambyaye
Paroles de Rwanda wambyaye Par MUSARE
Rwanda wambyaye
Rwanda wanteruye
Rwanda wanyonkeje
Rwanda wankujije.
Iyo nibutse Amajoro yose warize
Nkibuka urugamba rwose wagize
A maraso kubera abawe yamenetse
Nabonye urukundo ruhebuje wanyeretse
Wabaye ishami ryadushumbye ryadukenyeje ridushagaye
Ryashibutse rishora imizi. Mu ijoro ryicuraburindi wahabonye
Imuri zingana inyenyeri z ijuru
Mu ishyamba ry inzitane waharemye inzira n izindi zirasaga
Ndavuga abahanga mu ngeri zose abagenzi mu nteko
Yose y isi mu mitima batarama bashima rurema uguha
Kurama.
Nanjye ndakurata muri byose, kuko wankije.
Wakire Inganzo yanjye nanjy nkutuye Aya maboko yanjye
Akurimbishe umwambaro ubereye. Uwambariye ahubatse
Urwibutso rw ibihe bidashira.
Ni njye wawundi wahoranye
Bya bikomere bidakira ubwo muri wowe nabonaga urwijiji
Rwari rwarajimije icyizere cy ubuzima.nuko Iminsi nasigaje isaga
Abandi benshi bawe mbabona ijabiro ndajishura ndakenyera ndataha
Unyakira nk uhiriwe wampaye guseka no gusogongera ku ntango y amahoro
Ahari habuditse icyo gihu wahabereye igihugu ikirezi kibereye.
Ni uko abari basobetse amaganya n agahinda twakira twese gukira
Maze umaze kwirukana uwo umwijima uduturiza imitima
Cyono ngwino komera Rwanda ibuka haguruka
Buturo buhebuje namenye kandi nahoranye
Dore Igihango twagiranye ni wowe nasigaranye
Mubyeyi ubandutira ntwari yarurwanye kd nahamanye.
Ko wahaye imena intwari zimenya ingenzi n imanzi
Ko wabyaye abanyabigwi,abasizi batagusiga bagusiga.
Rwa gasabo ni wowe ndirimba ngo ushire intimba
Ndasuhuza kandi ndahamagara ab I bwota masimbi
Ndahobera n abo mu rw imisozi igihumbi ngo mugongo
Mugari uduhetse mugongo mugari uduhetse kandi Utuze tuze
Twese abo wabyaye tukwambike urugori ntiwabyaye ibigwari
Ntago iyagukamiwe yateka kuko ugukunda akwibuka
Kd na nyir ijuru waguhetse ntiyakuretse
Sugira wogere ube ubukombe maze wongere usagambe
Abawe tuzagukunda tuzakurinda iminsi izatinda
Amahanga azagutinya.
Kubw urukundo nyarwo tuzasigasira umurage gakondo
Basogokuruza basize baraze twese
Ishema ryawe tuzagukorera twemye
Ubwiza n uburanga uduhesha bitubera agaciro
N umugisha tugukesha.
Abazakuvuga neze nzabaha umugisha abazakuvuma
Nzabasogongeza ku marike abagore babo mbabuze
Imbyaro mbaharike
Ugutera nzamwima umutuzo mubere ihurizo
Nimusubiza nkamubabaza ntazasubira
Ukwanga wese azangara
Azabonabona isomo azabona rizamubera
Akabando k urugendo ugukunda nzamurinda umubisha
Nzamuhindura umusizi nzamutera kuvuga nzamukiza ubworo
Mukamire kd nzamuha amahoro nzamukiza inzara n inyota
Y itumba kandi imyaka ye ntizarumba nta ruzi ruzamutembana
Azatamba atambagira nk impala
Azagabana ku byawe azasabirwa kd azasirwa uzamushyingira
Auri ba nyampinga ature ahazira imanga azakora ku nkoni
N inkuyo kandi ntazahinga impinga.
Icyaha yakoze mbere ntikizamubarwaho
Uzamubera umuhoza kugeza kuburiza wabyiruye
Izina rye ry amateka ryamuteraga kwigunga iryo mu matwi
Ue ryamuregaga ntirizibukwa n uko akenyere aturike aseke atarake
Abana be nibaririmba ntibazasarara nibabiba bazasarura
Urubyaro rwe ruzarama uruheke ruzaheruke ingoma yose uzima
Ruzagirirwa imbabazi z iteka nk izo uwiteka yarahiye muri zaburi ya 89.
Dorere oroha maze uze nkwereke uguhoza.
Rwanda impanda y integuza bihe umwirongi nk uyu
Wategereje ntuzaba ukiwutekereje
Shira iyo ntimba kira ishavu mama
Urwandiko rw ihumure nkoherereje ruje
Rujiishura injishi n ingoyi injiji zananiwe guhishura
Abakujijije ubusa n abakubabaje bose nibabona iryo shami
Wajisheho bazazitura inyambo amajigija n amagaju bayagutura.
Ibereho ihorere shenge nkwihoreze
Ndaje ngo unyikoreze amaganya yose nkukize irungu n ubwega
Uze nkuhe umutuzo wose wabuze itabaza ryawe iwawe
Maze rizahore ryaka. Urumuri rw icyizere rukugende imbere
Amateka yawe atere bose guhindukira dutambuke iryo teme dutere intambwe
Ako gahinda kamaze igihe ugasimbuze indirimbo itari umurimbo
Wananiwe kwihangana no kurengana urambiwe amazina bakwita
Erega erura ujye ubivuga Ntiwaremewe kubabara
Ntiwahamagariwe gushavura
Nkuririmbiye nkutuye utu duhozo ngo ubihorere
Uhore nkwihoreze
Rwanda wambyaye.
Ecouter
A Propos de "Rwanda wambyaye"
Plus de Lyrics de MUSARE
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Vous aimeriez sûrement
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2024, We Tell Africa Group Sarl