
Paroles de Kamonyi Nziza
Paroles de Kamonyi Nziza Par MASSAMBA INTORE
Impeta nziza hambaye
Ni ku ijuru rya kamonyi
Imfura nziza n’inka z’indatwa niho ziba
Abana beza n’abababyaye niho baba
Hari n’utundi ntavuze turyohera utujunditse
N’uzaharara niryo zimano tuzaguha
Ndahiye umwami ko nuhataha utazahava
Narose ibyiza by’u Rwanda nkora ku nanga y’indoha
Ndayicuranga, ndayikubanga ndahanika
Maze ibisiza birirangira biti kamonyi
Kamonyi nziza nkumbuye
Murwa w’abami nsingiza
Iyoo mparaye n’iyo mparose nink’ijuru
Ndahiye umwami ko nta murenge wasa naho
Genda kamonyi
Genda kamonyi, Uri nziza
Genda kamonyi
Genda kamonyi, Uri nziza
Ecouter
A Propos de "Kamonyi Nziza"
Plus de Lyrics de MASSAMBA INTORE
Commentaires ( 0 )
Aucun commentaire pour l'instant
Essayez l'application Mobile
A propos de AfrikaLyrics
Suivre Afrika Lyrics
© 2025, We Tell Africa Group Sarl